Umunyarwanda witwa Ignace Kayiranga w’imyaka 33 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi yo mu Mujyi wa Ottawa ashinjwa kwicisha icyuma umuturage wo muri iki gihugu witwa Austin Simon.
Ikinyamakuru ici.radio-canada.ca gitangaza ko ubu bwicanyi bwabaye Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Austin ajombagurirwa icyuma ku muhanda wa Murray, uri mu gace ka King Edward.
Iki Kinyamakuru gitangaza ko Austin wishwe yari afite imyaka 39 y’amavuko, by’umwihariko akaba yari umubyeyi w’abana babiri, wari umubaji muri uyu mujyi wa Ottawa.
Austin yatewe icyuma ahagana saa yine n’iminota 25 z’ijoro ariko ngo aza gushiramo umwuka nyuma ubwo yari yagejejwe kwa muganga.
Polisi mu Mujyi wa Ottawa yaje guta muri yombi Ignace Kayiranga washinjwe gukora ubu bwicanyi urikiko rwo muri uyu mujyi rwashyize ku rwego rwa kabiri.
Uru rukiko rw’i Ottawa ryategetse ko Kayiranga afungwa kugeza ku munsi urubanza ruzaba rusubukurwa ku wa 18 Ugushyingo 2019.
Nk’uko abaturage benshi bagiye batangariza iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, uyu Austin wishwe ngo yari umugabo ugira umutima mwiza, akunda abantu n’umuryango we, bakaba bakibaza icyo yazize kikabayobera.
Kayiranga ushinjwa kwica Austin ngo mu bihe bitandukanye yagiye ashinjwa ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubujura n’ibindi.
Tanga igitekerezo