Minisitiri w�ubutabera muri Canada, David Lametti, yemeje ko Canada yasabye kohererezwa umupadiri w�Umufaransa ushinjwa gusambanya abana b�abasangwabutaka mu myaka irenga 30 ishize.
Mu ibaruwa yandikiwe AFP, Lametti yirinze gutanga amakuru arambuye agira ati: "Nzi ko icyifuzo cyo kumutwoherereza cyatanzwe mu Bufaransa cyashyizwe ahagaragara, abayobozi ba minisiteri bakaba barabyemeje."
"Ni ngombwa kuri Canada n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga ko ibyaha bikomeye byakurikiranwa kandi bikaburanishwa."
Minisiteri y�ububanyi n�amahanga y�u Bufaransa yemeje ko yakiriye icyo cyifuzo ivuga ko kirimo kwitabwaho n�abashinzwe ubutabera.
Ibi byatangajwe nyuma gato y�uko Papa Francis asoje urugendo rudasanzwe muri Canada, aho yasabye imbabazi ku ihohoterwa ryakorewe abana b�abasangwabutaka mu mashuri ayobowe na Gatolika mu myaka ibarirwa muri za mirongo.
Padiri Johannes Rivoire, wamaze imyaka mirongo itatu mu majyaruguru ya Canada, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi muri Canada kuva muri Gashyantare, nyuma y�ikirego gishya cyatanzwe muri Nzeri ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye mu myaka 47 ishize.
Ntabwo yigeze aregwa kandi abayobozi ntibagaragaje umubare w’abakekwaho kuba barahohotewe.
Rivoire kandi yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi hagati ya 1998 na 2017 azira gusambanya abana batatu bato. Ntabwo yigeze afatwa. Padiri yavuye muri Canada mu 1993, ubu aba mu Bufaransa, i Lyon.
Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye agera kuri AFP, avuga ko Rivoire ufite ubwenegihugu bubiri, ari "ikibazo" kubera ko "bigoye cyane" koherereza ubutabera bw�amahanga abenegihugu b�u Bufaransa.
Uyu mupadiri w’imyaka 93 we yakomeje kuvuga ko ari umwere mu biganiro biheruka yagiranye n�itangazamakuru.
Mu majyaruguru ya Canada, urubanza rwe rukomeje kugragara nk�ikimenyetso cyo kudahana abasambanyije abana muri Kiliziya.
Tanga igitekerezo