Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yavuze imyato ikipe y’Igihugu cye nyuma yo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Les Etalons babaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya CAN 2025, nyuma yo gutsinda Intamba mu Rugamba z’u Burundi ibitego 2-0.
Ibitego birimo icyo ku munota wa gatanu w’umukino cya Mohammed Konaté ndetse n’icya penaliti ku wa 90+5 cya Bertrand Traoré Isdore byari bihagije ngo Burkina Faso isubire Abarundi yaherukaga kunyagira ibitego 4-1.
Umukino wo ku Cyumweru wari wabereye kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët-Boigny muri Côte d’Ivoire.
Gutsinda uyu mukino byatumye Les Etalons bayobora itsinda L n’amanota 10, barusha atatu Sénégal ya kabiri igomba kwisobanura na Malawi ejo ku wa Kabiri.
Mu gihe Les Lions de la Téranga baba batsinze Malawi; na bo bahita bakatisha itike yo kujya muri Maroc mbere yo gukina umukino wa nyuma wo mu tsinda.
Perezida Capitaine Ibrahim Traoré abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyo Les Etalons bakoze byerekana ubutwari.
Ati: "Ndashimira byimazeyo Les Etalons n’abagize ikipe tekiniki yayo ku bwo kwitwara neza muri ibi byiciro by’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba gikinwa ku nshuro ya 35 muri 2025. Nk’igihugu cya mbere cyabonye itike, urugendo rwanyu rw’ubutwari ruratanga icyizere muri Maroc muri 2025."
Perezida wa Burkina Faso yunzemo ko ishyaka n’intego yo gutsinda ndetse no gushimisha abaturage iriya kipe imaze igihe igaragaza bikwiye kubera abanya-Burkina Faso urugero, kugira ngo bashobore kubaka igihugu cyabo, kugikomeza ndetse no kugiteza imbere.
Tanga igitekerezo