Amakuru aturuka muri Repubulika ya Centrafrique aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’umutwe w’abacanshuro wa Wagner n’Abanyarwanda, bijyanye no kuba abarwanyi b’uriya mutwe batishimiye umubano wa hafi ukomeje kurangwa hagati ya ba Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Kuva mu Ukuboza 2020 u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique ingabo rwoherejeyo biciye mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinyanye. Ni ingabo zoherejwe muri iki gihugu mu rwego rwo gukumira ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida w’iki gihugu yashakaga guhirika ku butegetsi Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Nyuma yo kwirukana inyeshyamba, ingabo z’u Rwanda zagumye muri Centrafrique aho zimwe muri zo zicungira umutekano Perezida Touadéra, mu gihe izindi zihakorera ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha iki gihugu kwiyubaka.
Aha muri Centrafrique kandi hanasanzwe habarizwa abanchuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya Perezida Touadéra yitabaje mu gihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe.
Amakuru avuga ko umwuka mubi uri hagati y’uyu mutwe n’uruhande rw’u Rwanda ushingiye ku mpushya zo gucukura amabuye y’agaciro Leta ya Centrafrique yahaye sosiyete z’Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Ni Wagner isanzwe igenzura ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro muri Centrafrique.
Africa Intelligence yanditse ko mu mike ishize abarwanyi ba Wagner babarirwa muri mirongo binjiye ku mbaraga muri Minisiteri y’Ubucukuzi ya Centrafrique iyobowe na Rufin Benam Beltoungou, bashaka inyandiko zemerera u Rwanda gushakisha ahari amabuye y’agaciro ndetse no kuyacukura.
Muri icyo gitero bivugwa ko aba bacanshuro bashakaga by’umwihariko uruhushya rwahawe Oko Africa, sosiyete ihuriweho n’Abanyarwanda ndetse n’abanya-Centrafrique isanzwe ikorera ahitwa Ndassima ho mu karere ka Bambari, muri Perefegitura ya Ouaka.
Aka gace gasanzwe gakungahaye kuri zahabu, ndetse Abarusiya bakunze kukibandamo kuva muri 2018 ubwo bageraga muri Centrafrique.
Amakuru avuga ko mu minsi ishize ubwo itsinda ry’Abanyarwanda ryari mu butumwa bwo gushakisha zahabu muri Ndassima "bahagaritswe n’abarwanyi ba Wagner, ibyabaye nka gasopo ya mbere uriya mutwe watanze kuri Perezida Touadera.
Wagner iravugwaho kudacana uwaka n’Abanyarwanda, mu gihe uyu mutwe ufatanyije n’Ingabo za Centrafrique banavugwaho kwirukana muri iki gihugu amagana y’abacukuzi b’Abashinwa bakoreraga mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Uyu mutwe kuva wagera muri Centrafrique usanzwe ucukura amabuye y’agaciro nk’inyishyu y’ibikorwa bya gisirikare uhakorera, ndetse ubucukuzi ni bwo buza ku mwanya wa mbere mu bikorwa biwinjiriza amafaranga menshi.
Bitandukanye na Wagner, u Rwanda rwo rwahashoye imari biciye muri sosiyete ebyiri zirimo Oko Africa na Vogueroc Sa (iri muri sosiyete zihuriye mu kigo Crystal Ventures) yahoze ikuriwe na Kabera Olivier usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Tanga igitekerezo