Kuva mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024 mu mujyi muto wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru hongeye kumvikana imirwano ikaze yasakiranyije ingabo za Leta ya Kinshasa n’Inyeshyamba za M23.
Ni imirwano bigoye kumenya uruhande rwayitangije n’ubwo amakuru avuga ko uruhande rwa Leta ari rwo rukomeje gushakisha uko rwakwigobotora umunigo rwashyizweho n’Inyeshyamba zabahejeje mu mujyi wa Goma aho abawurimo batagira inzira n’imwe yo ku butaka bashobora gucamo.
Ku ifoto iri kuri iyi nkuru haragaraho umuriro uri gutwika inzu z’ahitwa Kiuli bikozwe na kimwe mu bisasu cyoherejwe na rumwe mu mpande zihanganye.
Iyi mirwano y’uyu munsi iri kumvikanamo urusaku rw’intwaro nini ndetse n’intoya. Bikumvikanira by’umwihariko muri gurupoma ya Kamuronza hakaba muri sheferi ya Bahude, aho ni nko mu bilometero 3 werekeza mu mujyi muto wa Sake ukurikije uko abazi ibyo bice babisobanura.
Abatuye mu mujyi wa Sake nyirizina bemeje ko imbunda nini zikururwa n’imodoka ndetse n’imodoka zitwaye Abasirikare bagiye ku rugamba bakomeje kunyuzwa muri uyu mujyi berekezwa ku rugamba nyirizina.
Sosiyete sivile yo ikavuga ko kuri ubu bigoye kumenya icyateye iyi mirwano yaherukaga kumvikana muri ibi bice mu mezi ya banje y’uyu mwaka wa 2024.
Hari abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bemeza ko n’inyeshyamba za M23 zishobora gutangiza uru rugamba zigamije kureba uko zafata uyu mujyi wa Sake kugira ngo zirusheho gufunga Goma ifatwa nk’izashyira iherezo ku ntambara mu ntara ya Kivu ya ruguru mu giye yazaba ifashwe na M23.
1 Ibitekerezo
Ishimwe Patrick Kuwa 03/10/24
Nukuri ni harebwe uko umutwe wa M23 wahashywa maze amahoro agaruke
Subiza ⇾Tanga igitekerezo