Umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko iki gihugu kigomba kuvanaho “impamvu zose u Rwanda rutanga kugira ngo rukure ingabo zabo mu gihugu cyacu”, harimo no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa ko rufite ingabo muri DR Congo zifasha umutwe wa M23.
Ingingo ebyiri z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro ya Luanda akirimo kuganirwaho ni “ugusenya umutwe wa FDLR”, n’u Rwanda “guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda”.
Abategetsi ku ruhande rwa DR Congo n’abasesenguzi batandukanye bemeza ko iyo ngingo ireba u Rwanda ari ukuvana ingabo zarwo muri DR Congo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Patrick Muyaya uvugira leta ya DR Congo, yavuze ko mu biganiro byabaye ku wa gatandatu ushize, uruhande rwabo rwahagaze ku “gukorera icya rimwe” biriya bikorwa bibiri by’ingenzi.
Ati: “Dutegereje ko umuhuza aduha gahunda y’ibikorwa izatuma ibyemejwe n’impande zombi bijya mu bikorwa, ari byo gusenya FDLR no gucyura ingabo z’u Rwanda.”
Inama ya gatanu y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yo ku wa gatandatu, nanone yasabye umuhuza gutegura “umushinga w’ibyakorwa” mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo, maze inzobere zikazaterana tariki 30 Ukwakira (10) 2024 kugira ngo zige kuri uwo mushinga w’umuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho ku wa gatandatu.
Nyuma aba ba minisitiri bazongera baterane, ku itariki izagenwa, kugira ngo “bige kuri raporo y’inzobere” ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa watanzwe n’umuhuza.
Biteganyijwe ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga nibayemeza, nyuma ari bwo - imbere y’umuhuza Angola – abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bazasinya amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.
Muyaya abajijwe niba leta ya DR Congo yiteguye gusenya umutwe wa FDLR,yavuze ko leta yabo yiteguye gukuraho impamvu zose zitangwa na leta y’u Rwanda.
Mu mpera z’ukwezi gushize humvikanye amakuru y’ibitero ingabo za DR Congo "bigamije kwica jenerali Pacifique Ntawunguka alias “Omega” umukuru wa gisirikare wa FDLR", nk’uko Ikinyamakuru Africa Intelligence cyabivuze.
Icyo gihe, umuvugizi wa FDLR yavuze ko batewe koko, avuga ko ari ibitero “birimo kujyana n’ibyaganiriweho i Luanda byo kurandura FDLR”, gusa akavuga ko abarimo kubatera ari “ingabo z’u Rwanda n’ibyitso mu ngabo za FARDC”, ibi BBC ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.
Mu kiganiro yatanze ku wa mbere, Patrick Muyaya yagize ati: “Ntitwigeze tuvuga ko [FDLR] itabaho, habaho ibisigarira byayo bitakabaye biteje ikibazo cy’umutekano ku Rwanda nk’uko rubivuga. Icyo na cyo tugomba kukivanaho.
“Abasigaye bagize FDLR ntabwo baba impamvu nyamukuru y’u Rwanda gukomeza gutera DR Congo, ni yo mpamvu twemeye ko tugiye gukora mu gusenya abo basigaye muri RDC kuko abo bantu bakora ibibi ku baturage ba Congo kurusha uko babikorera u Rwanda, ni yo mpamvu twemeye kurangiza iki kibazo.”
Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko FDLR ari “umutwe w’iterabwoba wakoze jenoside uteye inkeke ikomeye u Rwanda”, kandi bashinja leta ya Kinshasa n’ingabo zayo gukorana n’uyu mutwe mu guteza umutekano mucye. Ibyo Kinshasa na yo yagiye ihakana.[bbc]
Tanga igitekerezo