1Abatesalonike 5:15
“Mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye, ahubwo buri gihe muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’ abandi bose.”
Mu urwandiko Pawulo yandikiye abagalatiya hari igice cya gatanu kivuga ku ibijyanye n’ imbuto 9 z’ umwuka wera cyangwa ibintu icyenda biranga umukristo mu mibereho ye, mu gihe tuba twemereye Yesu Kristo gukorera muri twe.
Uko tugenda twemerera Imana kwiharira imitima yacu kandi n’ Ijambo ryayo rika tugumamo ni nako ibisabwa byose n’ Imana ku abana bayo bigenda byigaragaza aho banyuze hose.
Kugira neza no kugwa neza uko ari bintu bibiri n’ imbuto z’ umwuka wera.
Ijambo ry’ Imana ritubwira ko kugira neza kw’ Imana kuyobora abantu mu “ UKWIHANA”, Mu yandi magambo, ukugira neza kwagura ubwami bw’ Imana.
Iyo tugiriye neza abandi bantu ni nako tuba turi gukora nk’ uko Imana ikora, tuba turi gufatanya n’ Imana yacu mu kwagura ubwami bw’ Ijuru.
Bibliya nabwo itubwira ko “ Icyo Ubibye Ninacyo Usarura “.
Iyo ukoreye neza abandi bantu natwe dusarura kugirirwa neza mu buzima bwacu.
Bityo rero mureke twese dufate umuhanda ( ibarabara) wo gukorera abandi ineza cyangwa kubereka ineza kandi tutarebye uko bateye, tutarebye ko ari imiryango yacu yabugufi cyangwa aho dukomoka ahubwo tugirire neza abantu batuzengurutse cyangwa abo Imana ishyize imbere yacu.
Aho uri gukorera, aho utuye, aho uri kugenda genda aho...aho... ahooo.....nyine, ubwo nawe uri kuhabona. Tangira wagure ubwami bw’ Imana ishyira mu ibikorwa iyo mbuto yo kugira neza.
Biradusaba kandi kutareba ibibi umuntu yagukoreye kugira ngo ntibitubuze kwagura ubwami bw’ Imana mu nzira yo kumugirira neza, wibuke ko nawe Imana yakugiriye neza itarebye amakosa wayikoreye.
Nturebe nabwo ikibi uwo ukuri mbere yagukoreye cyangwa akwifuriza nyurebe ikishisho akureba gusa niba akeneye ubufasha mufashe.
(ariko nabwo ushishoze kugira ngo utagwa mu mutego w’umwanzi ).
Kuko ntabwo twemerewe kwitura inabi uwayitugiriye. Ijambo ry’ Imana ritubwira ko ari igizira k’ Imana yacu.
Waba witeguye gufatanya nanjye uru rugendo ryo kwagura ubwami bw’ Imana yacu mu nzira yo kugirira neza abantu bayo?
Iyo twerekanye ineza ku bandi bantu bitugarukira ari imigisha mu ubuzima bwacu.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo