
Nyuma y’iminsi micye umuhanzi Davido avuye gutaramira i Kigali, hari amakuru avuga ko mu kwezi gutaha uyu muhanzi azaba yagarutse mu Rwanda aho azasusurutsa abazitabira Trace Awards&Festival n’ubwo nawe azaba ari ku rutonde twabazaba bahatanye muri ibyo bihembo.
Ntabwo ariwe wenyine byitezwe ko azataramira abazitabira ibyo birori kuko harimo n’abandi bazaba baturutse mu bindi bihugu harimo nka amby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana).
Blxckie (South Africa), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), Kizz Daniel (Nigeria), Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique).n’abandi batandukanye.
Uretse abanyamahanga bashyizwe ku rutonde, hari n’abahanzi b’Abanyarwanda bazakora mu nganzo.Abo ni Bruce Melodie na Bwiza.Ni mu gihe abahanzi bari mu bahatanira ibi bihembo bya Trace Awards hari abandi bahanzi nka Chris Eazy, Ariel Wayz na Kenny Sol n’ubwo bo bidateganyijwe ko bazasusurutsa abazitabira ibirori.
Uru rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo ryashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri taliki 05 Nzeri 2023 aho biteganyijwe kuzatangwa taliki 21 Ukwakira uyu mwaka ariko bikazabimburirwa na n’iserukiramuco rizabanza kuva taliki 17 muri uko kwezi n’ubundi.
Tanga igitekerezo