
Umuhanzi Zuhura Othman Soud uzwi mu muziki wa Tanzania nka Zuchu, yatangaje ko umuhanzi Diamond Platnumz ari we mugabo rukumbi bigeze baryamana.
Zuchu yabigarutseho ubwo yabazwaga uko yiyumva mu mubiri we iyo ari kumwe n’uriya muhanzi.
Umwe mu banyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi yegereye Diamond na Zuchu bari kumwe mu cyumba cya Hoteli, mbere yo kubabaza ibibazo bigoye.
Kimwe mu bibazo iriya nkumi yabajijwe ni ikijyanye n’umubare w’abagabo baba bararyamanye.
Zuchu yahise asubiza ati: "ni umwe wenyine", mbere yo guhobera Diamond yahise anasomagura iminwa n’umubiri.
Zuchu yahise abazwa niba nta wundi baba bararyamanye, undi asubiza ko "nta we. Hari undi mukunzi Uzi nigeze ngira?"
Umunyamakuru yasubije ko ntawe azi, ati: "ni yo mpamvu ndimo kukubaza."
Umunyamakuru yanabajije Diamond umubare w’abagore yaba yararyamanye na we, abeshya ko ari Zuchu wenyine.
Ni mu gihe bizwi ko uyu muhanzi asanzwe afite abana bane yabyaranye n’abagore batatu batandukanye.
1 Ibitekerezo
Kuwa 10/09/23
Hakizineza MANIRAGUHA
Subiza ⇾IBINUNISAWA
Tanga igitekerezo