Icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atazigera yemera ko umukobwa we Princess Tiffah gukora umuziki bitewe n’ibibazo abakobwa bawukora ngo bahura nabyo.
Ashingiye ku bunararibonye bwe mu muziki, Diamond yavuze ko umwuga wa muzika ari umushinga uteje akaga umwana w’umukobwa. Yiboneye ubusambanyi bw’abacuranzi b’abakobwa mu myaka yashize, akavuga ko atazemera ko umukobwa we akorerwa ibyo.
Diamond avuga ko yumva ibibazo n’uburibwe abahanzi b’abagore bahura nabyo, kandi ko ashaka kurinda umukobwa we.Ibi rero ngo bikaba byaratumye atangira kumutegurira inzira itandukanye n’iy’umuziki icyakora ngo aramutse akomeje gutsimbarara , yifuza ko yaba umuyobozi w’umuhanzi(Artist Manager).Icyo gihe nibura ngo aho ashobora gukemura ibibazo by’ubucuruzi no kurinda abandi bahanzi kubakoresha amarororerwa.
Icyakora, Diamond avuga ko nta kibazo afite ku bahungu be mu mahitamo yabo y’icyo bahisemo kuba cyo, haba mu muziki cyangwa hanze yawo.
1 Ibitekerezo
kkkk Kuwa 19/09/23
Kkk kirya abandi bajya kukirya cyikiriza
Subiza ⇾Tanga igitekerezo