Dikembe Mutombo uri mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Atlanta yari arwariyemo ikibyimba ku bwonko.
Dikembe yegukanye inshuro umunani mu mikino ya All-Star ndetse yatowe nk’umukinnyi mwiza inshuto eshatu. Ni umwe mu bakinnyi beza bakina bugarira babayeho mu mateka ya NBA.
Uyu munyabigwi wari ufite imyaka 58 y’amavuko, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakinnye Basketball imyaka 18, by’umwihariko muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) aho yakiniye amakipe nka Denver Nuggets, Atlanta Hawks na Houston Rockets.
Numéro 55 yambaraga muri Hawks ubwo yasezeraga kuri Basketball muri 2015 yashyizwe muri Hall of Fame [ingoro ndangamateka y’umukino wa Basketball).
Muri Gicurasi 2022 Dikembe Mutombo yaje mu Rwanda aho Umuryango witwa Special Olympics Rwanda ufatanyije na NBA Africa bafashaga abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gukina Basketball bakinana na bagenzi babo batabufite.
Ni imikino yiswe “Youth Jr NBA Basketball Clinic”.
Dikembe kandi yabaye Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ikindi yahawe igihembo cya The Laureus Sport for Good Award gihabwa abantu b’indashyikirwa berekanye ko siporo ishobora guhindura Sosiyete nziza kurushaho.
Tanga igitekerezo