Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020 ni bwo hasakaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko umwe mu ba Deejays (abavanga imiziki) wari ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, DJ Miller yitabye Imana mu masaha ashize, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Kugeza magingo aya, amakuru arambuye ku bijyanye n’urupfu rwe ntarajya hanze kuko ntamuntu n’umwe wo mu muryango we uragira icyo atangaza ku cyaba cyamuhitanye.
Dj Miller wari ufite n’igitaramo gikomeye cy’imbwa yise (Kigali first Dog show) yateganyaga gukora tariki 27 -06-2020 i Kinyinya mu Karere ka Gasabo ni umwe mu ba Dj baharaniye guteza umuziki nyarwanda imbere kuva mu myaka yashize.
DJ Miller w’imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Dream Team DJs.
Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze kandi no mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.
Si ukuvanga imiziki gusa kuko yakoranye indirimbo na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae” yakunzwe nabatari bake.
Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.
DJ Miller yari aherutse kwibaruka umwana we w’imfura yabyaranye na Hope Nigihozo bari bashakanye mu minsi yashize.
Ubukwe bwabo bwari bunogeye ijisho
Tanga igitekerezo