
Lydia Jazmine uzwi ku izina rya Nabawanuka Lydia, yasobanuye ibihuha bivuga ku mibanire ye n’umuririmbyi mugenzi we Eddy Kenzo aho bivugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo ndetse ko bashobora kuba bagiye kurushinga.
Ni nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu ruhame, bihita bishyira imbaraga mu byavugwaga ko bakundana.Gusa Lydia we yahakanye iby’uru rukundo ahamya ko ari ingaragu kandi ko adashaka uwo bakundana.
Yagize ati "Ntabwo nigeze ngirana umubano na Eddy Kenzo. Byongeye kandi, ntabwo niteguye gushyingirwa kuko umwuga wanjye wa muzika utuma mbura umwanya cyane ku buryo ntashobora kubonera umwanya urugo."
Ibihuha bihuza Lydia Jazmine na Eddy Kenzo byatangiye kera, nubwo Kenzo yari yarashakanye na Rema Namakula.Ni mu gihe mu minsi ishize Kenzo yabajijwe umukunzi we nyakuri aza gusubiza ko afite abakobwa bagera kuri batandatu atereta harimo na Miss Uganda Hannah Karema Tumukunde.
Mbere yaho muri 2021 , hashize imyaka itatu Rema Namakula amutaye akishakira undi mugabo, byavuzwe ko Eddy Kenzo yahise ajya mu munyenya w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’uburanga butangajeariko amazina ye ntiyamenyekanye.
Tanga igitekerezo