Muri iyi minsi, umubano w’abashakanye ukomeje kuzamo agatotsi mu miryango imwe n’imwe bigatuma umunsi ku munsi gatanya ziyongera, mu mpamvu zimwe zibitera harimo no gutakariza icyizere uwo mwashakanye.
Nubwo byoroshye kuvuga kuruta gukora, dore zimwe mu ntambwe z’ingenzi dukesha Marriage.com, zagufasha kongera kwizerana mu bashakanye.
1. Hitamo kubabarira umukunzi wawe
Kubaka icyizere mu bashakanye bitangirana no kubabarira. Muri wowe ishyiremo ko witeguye kubabarira ibyabaye cyangwa ugafata iya mbere ugasaba imbabazi. Nubasha kubabarira uzakuza umubano wawe.
Saba imbabazi uwo mwashakanye. Bikore ubikuye ku mutima, kandi ntugire urwitwazo. Irinde kubivuga cyane, nubwo wumva ko umukunzi wawe ari we wagize uruhare mu kuguhemukira.
Ikindi kandi mubwire ko ubabaye kandi usobanure impamvu. Niba uwo mwashakanye yumva ko usaba imbabazi ubikuye ku mutima, arakubabarira.
3. Fata umwanya ukeneye kugira ngo ukire umubabaro
Nkuko byavuzwe haruguru, nugerageza kwikomeza kandi umutima wawe utaritegura bihagije, umubano wanyu uzagorana.
Fata umwanya ukeneye kugira ngo muri wowe wiyumvemo uwo mwashakanye mbere yo kugerageza gukemura ibibazo mu mibanire yawe na we.
4. Vuga neza
Itumanaho ni urufatiro rw’umubano mwiza, ukomeye. Tangira urugendo rwawe rwo kwiga kuvuga neza kuva mu ishyingiranwa ukomeze mu buzima bwa buri munsi.
Ushobora kandi kuvugana n’uwo mwashakanye ku byerekeye imipaka ishobora kugufasha kurenga kwizerana no mu gihe kizaza.
5. Kuba mu mucyo
Niba ari wowe watesheje agaciro mugenzi wawe, ubu ni igihe cyiza cyo kwikosora ugakorera mu mucyo. Mu gihe gito kizakurikiraho, bizafasha umukunzi wawe kwakira ko uri inyangamugayo aho ugiye hose.
6. Jya inama n’uwo mwashakanye ndetse ushake amakuru ku mibanire y’abashakanye
Fata iya mbere ujye inama n’uwo mwashakanye maze igihe hari akabazo kavutse mugakemure katarabyara ingaruka mbi cyane. Bizagufasha kumenya uwo mubana ndetse n’uko umwitwaraho.
Amasomo ajyanye n’imibanire ashobora kugufasha kumenya ibyo utari uzi bibangamira umubano w’abashakanye, kandi bizagufasha kubaha imbaraga nk’abashakanye kugira ngo mwubake neza.
Tanga igitekerezo