Kimwe mu bisenya ingo ni ukuba umwe ashaka ishimishamubiri undi atabikozwa. Aha rero igishobora gukemura iki kibazo ni ibiganiro hagati yanyu. Ufite ubushake bwinshi agasobanurira mugenzi we icyo agamije.
Byaba bidashoboka mukabyihorera kuko kiriya ni igikorwa kizana umunezero iyo mwahuje urugwiro. Umwe unyotewe iyo ashatse guhatiriza birangira umubano wanyu ujemo agatotsi kuko biri mu bisenya ingo nyinshi.
Nubwo abashakanye basabwa gukora imibonano mpuzabitsina mu gushaka umunezero hari ibindi bikorwa bibanziriza icyo gikorwa nyirizina. Aha twavuga nko gusomana (kisses), gukoranaho, gukinisha igitsina ariko ntukinjize imbere (dry humping) ufata igitsina cyawe ukagikoza ku cy’umugore wawe ariko ukirindako habaho kukinjizamo. Hari n’imiryango ihitamo gushyiraho ingengabihe yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwerekanako nibura abashakanye bagakoze imibonano mpuzabitsina inshuro imwe mu Cyumweru n’inshuro 54 ku mwaka. Ni imibare yerekanako abantu bari mu myaka ya za 20 bakunda gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro 80 ku mwaka. Nyamara uko umuntu agenda asaza agabanya ubushake bwo gutera akabariro.
Tanga igitekerezo