Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Espagne akomeje kwitendekwaho na Jennifer Hermoso nyuma yo kumusomera mu ruhame.
Uyu mukobwa ukinira ikipe y’Igihugu ya Espagne yamaze kugeza dosiye mu rukiko ashinja uyu mugabo kumuhohotera ubwo yamusomaga ku munwa bidaturutse ku bushake bwe.
Luis yamusomye ubwo bishimiraga Igikombe cy’Isi begukanye ku nshuro ya mbere ubwo yatsindaga iy’Ubwongereza 1-0.
Ubwo Luis Rubiales yasomaga ku munwa Hermoso, byaje guteza uruntu runtu ndetse imiryango imwe nimwe iharanira uburenganzira bwa muntu irahaguruka irwanya icyo gikorwa.
Ibi rero byatumye Jennifer ajyana ikirego cye mu rukiko ngo arenganurwe kuko ibyabaye ngo ntibyumvikanweho.Ni nyuma y’uko mu moera z’icyumweru gishize akanama gashinzwe ruhago muri Espagne gatangaje ko kagiye kwinjira muri iyo dosiye.
Ibi bije bikurikira umwanzuro wa FIFA yafashe ubwo yahagarikaga Luis Rubiales amezi 3 mu kazi ke ka buri munsi mu byerekeye siporo .
Tanga igitekerezo