
Imiterere mibi ya gereza muri gereza yo mu mujyi wa Kakwangura i Butembo ihangayikishije abayobozi ba gereza kubera impfu z’imfungwa zavuzwe mu gihe kitarenze amezi abiri biturutse ku mwanda.
Amakuru aturuka muri gereza mu mujyi wa Butembo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200, kuri ubu irimo imfungwa zirenga 900 ,bisobanuye ko ubucucike bukurura umwanda no kwandura uburwayi butandukanye.
Abenshi muri aba bafunzwe barwaye impiswi n’imirire mibi ikabije. Nk’uko amakuru amwe abivuga.Bivugwa ko indwara y’igituntu ariyo irimo gukurura impfu nyinshi zitandukanye.
Abarwayi benshi ngo babura imiti n’ibiryo , bityo ngo ababura ubuzima bakiyongera cyane.Mu mezi atatu ashize , sosiyete sivile n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu bahamagariye abayobozi gukemura ibibazo by’abafunzwe muri gereza ya Butembo ariko biba iby’ubusa.
Tanga igitekerezo