Ni kenshi uzumva umuntu abonye umusaza cyangwa umukiceru akibaza niba bagishobora gutera akabariro bitewe n’uko ababona.Mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu, usanga aribwo umukobwa cyangwa umuhungu atangira kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko nanone imyaka igenda izamuka ubushake bugenda bugabanuka.
By’umwihariko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura,usange ubushake bugabanuka ugereranyije n’abagagabo bitewe n’uko muri uko gucura hari imisemburo igabanuka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nta myaka ntarengwa umugabo cyangwa umugore baba batemerewe gukoreraho imibonano mpuzabitsina kabone ko bose baba bafite ubwo bushake, icyakora hari igihe haboneka ibindi bibazo by’ubuzima bishobora gutuma icyo gikorwa kibaho.
Ikinyamakuru, https://english.elpais.com, mu nkuru cyanditse mu 2022, cyatangaje ko imyaka yo gucura yageze kuri 55 ivuye kuri 50 mu gihe ikizere cye cyo kubaho cyageze ku myaka 85.Mu gihe rero nta bindi bibazo by’ubuzima birimo nko kugira kanseri y’ibere cyangwa kurwara ibibyimba cyangwa se ubundi burwayi aba yakora imibona.Cyo kimwe n’umugabo iyo yumva afite ibyiyumviro n’ubushake bw’imibonano atarwaye birashoboka ko yabaho.
Tanga igitekerezo