
Ni kenshi, usanga abantu batandukanye by’umwihariko abashakanye bibaza igihe runaka imibonano mpuzabitsina igomba kumara.Abanga bagaragaza ko nta gihe cy’ibarwa yakagombye kumara, ahubwo icyingenzi n’uko bose bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri couples 500 mu gihe cy’ibyumweru 4 bwagaragaje ko abagabo barangije mu gihe gito bamaze amasegonda 33 mu gihe abamaze igihe kinini bamaze iminota 44 impuzandenga y’abakozweho ubushakashatsi Bose iba iminota 5.4.
Urubuga healthline.com, rutangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2005, bugaragaza ko igihe cyabayeho gifatwa nk’ikigufi cyabayeho ni hagati y’umunota umwe n’iminota 2,naho igihe cyiringaniye gihuriweho cyabayeho ni hagati y’iminota 10 na 13, mu gihe imibonano imara igihe kinini akaba ari hagati y’iminota 10 na 30.
Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.
Uru rubuga rutanga inama ko hatagendewe ku minota, ni byiza ko abari muri icyo gikorwa , ko bavugana kugirango bigende neza hatitawe ku minota.
Tanga igitekerezo