Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima [Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7] Nanone Bibiliya ivuga ko divayi ari umuti [1 Timoteyo 5:23].
Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi [Matayo 26:29; Luka 7:34] Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe [Yohana 2:1-10].
Nubwo Bibiliya ivuga ibyiza bya divayi hari n’ibibi byinshi byayo kuko Bibiliya iciraho iteka ibyo kunywa inzoga nyinshi no gusinda. Ubwo rero, igihe Umukristo ahisemo kunywa inzoga agomba kutarenza urugero [1 Timoteyo 3:8; Tito 2:2, 3] Bibiliya igaragaza impamvu abantu bagomba kwirinda kunywa inzoga nyinshi.
Bibiliya ivuga ko kunywa inzoga byangiza ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza [Imigani 23:29-35]. Kunywa inzoga nyinshi kandi bituma umuntu atamenya kwifata, agakora ibyo yishakiye kandi “byica umutima.” [Hoseya 4:11; Abefeso 5:18].
Mu bindi bintu bibi bya byo kunywa inzoga ni uko bishobora gutuma umuntu akena kandi akarwara indwara zikomeye [Imigani 23:21, 31, 32].
Ikindi kandi kunywa inzoga nyinshi no gusinda ntibishimisha Imana [Imigani 23:20; Abagalatiya 5:19-21].
Dukurikije Bibiliya, kugwa si byo bigaragaza ko umuntu yasinze, ahubwo umuntu wasinze arangwa no kudandabirana, kujijwa, gutongana cyangwa kuvuga ntiruve mu kanwa [Yobu 12:25; Zaburi 107:27; Imigani 23:29, 30, 33] Abantu badasinda na bo bashobora ‘kuremererwa’ bitewe n’uko ‘banyoye birenze urugero’ kandi bikabagiraho ingaruka zikomeye [Luka 21:34, 35]
Bibiliya ivuga ko Abakristo bashobora kureka inzoga burundu mu gihe kuyinywa bishobora kubera abandi igisitaza [Abaroma 14:21]
Ahandi Bibiliya ibuza abantu kunywa inzoga ni igihe amategeko y’igihugu atemerera abantu kuzinywa [Abaroma 13:1]
Tanga igitekerezo