Mwami, si ku bw’ukubohoka kwange ahubwo ni ukwawe. Bamwe bita kubohoka kwa Yesu ubucakara. Batekereza ko bari mu bucakara kubera ko Umwani ashaka ko bamuvuga mu isengesho. Bibiliya iravuga it: Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n;amatwi ye ari ku gutaka kwabo (Zaburi 34:15). Umwanzi arashaka kukumvisha ko isengesho ari umutwaro kandi wa mwuka w’umuntu uzabifatako nutimika imbaraga z’Imana ngo zikuyobore.
Nunanirwa gukoresha imboni y’Imana, amatwi yayo, imbaraga zayo, ntabwo uzashobora kumva cyangwa ngo ubone kandi ntabwo uzaba uri mu mwanya wo gusenga by’ukuri. Nujya mu cyumba cyo gusengeramo n’imbaraga zawe, uzasohokamo ari zo ugifite.
Usezeranyije Imana ko ugiye gusenga isaha yose maze nyuma y’iminota mike ugezemo maze ukavuga uti: “Mana, ndatekereza maze hano isaha. Ariko Mwami, ndagukunda kandi numanuka ukansanga, ndavugana nawe umunsi wose.” Yamaze kukumanukira, yarabigusezeranyije ubwo yakubwiraga iti: “Sinzagusiga na hato kandi sinzaguhana na hato (Abaheburayo 13:5).
Ariko uriho udatuje, agahinda kakwishe nk’aho uri muri gereza utabona uko usohokamo. Mana, Mana, Mana! Imikorere yawe irahambaye, ntabwo wayumvishe ivuga ngo: “ Nimworoshye mumenye ko ari nge Mana, nzashyirwa hejuru mu mahanga, nzashyirwa hejuru mu isi.” ? (Zaburi 46:11)
Ese nk’umwana ntabwo wize kuguma hamwe no gutuza? Ese ababyeyi bawe ntibigeze bakubwira ngo uceceke? Bashakaga kukubwira ngo wicare kandi ntunyeganyege.
Umwami yadusabye kwiga gutuza (1 Abatesaloniki 4:11). Kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse.Mwami,ndashaka Mwuka wo gutuza, utari uwange, Mwami, ndashaka imitekerereze iguturukaho kuko ntabwo nshaka gukoresha imitekerereze ya muntu.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo