Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Mbere cyigambye kwambura umutwe wa M23 ibiturage n’imijyi myinshi yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC na M23 kuva mu cyumweru gishize barwaniraga mu duce twa Teritwari za Rutshuru na Masisi, aho ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigenzura uduce dutandukanye.
FARDC mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko iyo mirwano yasize yigaruriye tumwe muri utwo duce.
Iti: "FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora ibiturage byinshi n’imijyi y’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru no mu bice biyegereye, twahoze tugenzurwa na M23. Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
FARDC yunzemo ko izakomeza kurwana kugira ngo yisubije ibice byose byafashwe na M23.
Iti “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba, twanagaruye umutekano wose w’abaturage.”
Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza ku byavuzwe n’Ingabo za Leta ya Congo.
Icyakora ni kenshi Kinshasa yakunze gutangaza ko ingabo zayo zigaruriye uduce M23 yagenzuraga, gusa bikarangira bigaragaye ko yabeshyaga.
Kuri ubu hari ubwoba bw’uko imirwano ikomeye ishobora kongera kubura hagati y’impande zombi, nyuma y’agahenge impande zombi zari zimaze igihe zarumvikanyeho.
M23 iheruka guteguza FARDC ko impande zombi zishobora kwisanga mu mirwano yeruye, nyuma yo gushinja izi ngabo za Leta kuba zimaze iminsi zigana ibitero ku birindiro byayo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage.
1 Ibitekerezo
Patrick Ndayishimiye Kuwa 17/09/24
None ko batuvuze utwo duce n’imiji bambuye M23? Ko batabivuze, n’ikimenyetso cerekana ko babeshe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo