Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu ntara y’Iburengerazuba Maj. Gen. Eugene Nkubito, ahamya ko umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo wasize uhekuye u Rwanda (FDLR) nta mbaraga ugifite ku buryo utanesha na batayo imwe y’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, aho yijeje abikorera bo mu karere ka Rubavu barimo bishimira ibyo bagezeho ko umutekano w’Igihugu udadiye, abasaba gukora cyane bagateza Igihugu imbere, ndetse bakarushaho guharanira guhindura isura y’umujyi wa Rubavu nk’akarere kunganira umujyi wa Kigali.
Ati: “Ubundi FDLR ntiyanesha na batayo imwe ya RDF, ariko niyo baba batanu bashobora guteza ibibazo (bakwica abaturage, basahura ibyabo) ariko rero impamvu bakiri hakurya nuko tutahashinzwe, ariko nubwo bariyo bakaba baranaduhigiye kenshi, njyewe nk’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba ndabaha icyizere nk’abikorera ko umutekano w’Igihugu udadiye, muhumure mukore ibyo mukora muratekanye nk’Umugaba w’Ingabo w’ikirenga Paul Kagame abivuga reka nanjye mbishimangire.”
Akomeza asaba abikorera kudacika intege ngo bareke gukora kubwo kubeshywa ko FDLR yabonye imbaraga nyinshi kubera ko ishyigikiwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, kuko iyo hariho intambara habaho kuyobya abikorera bakareka gukora ngo bari kureba aho bigana.
Mu mpanuro yabahaye abikorera bo muri aka karere yagarutse ku kuba bose bakwiriye kujyanamo, ngo ntibazarinde umutekano w’Igihugu nibagaruka babure ibyo abikorera bakoze, kuko ibikorwa aribyo bivuga kurusha amagambo y’abashaka gusenya ibyo igihugu cyagezeho.
Ku wa 18 Gashyantare 2024 Guverinoma y’u Rwanda yari yagize icyo itangaza ku ngamba zayo ku mutekano.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga u Rwanda rwavuze ko ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC.
Ryagiraga riti :“Mu minsi ishize, RDC yongereye ku buryo bugaragara ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuranyije n’imyanzuro yemejwe mu nama zitandukanye zo mu karere, kandi bigaragara ko intego y’ibyo bikorwa ari ukwirukana ku butaka bwa RDC umutwe wa M23 n’abasivili b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagatatanira mu bihugu byo mu karere. Ibi bikorwa, RDC ibifatanyamo n’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero. Umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’ingabo za RDC (FARDC), nk’uko byakomeje kugaragazwa na raporo z’impuguke za Loni.
Ibi byose bibangamiye umutekano w’ u Rwanda. Kubera ibyo bibazo byose kandi, u Rwanda ntirwahemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo. Ntabwo u Rwanda ruzongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaza ku butaka bw’u Rwanda.
Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, arinayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.
Leta y’Amerika, mu Kuboza 2001, niyo yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, Ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, mu gace ka Bwindi muri Uganda. Kwirengagiza ibyo, ugafata umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’umutwe usanzwe “witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu karere na guverinoma ya RDC”, ni igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, kikanatera gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika nk’umuhuza utabogamye mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’Igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka. Guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Kongo na FDLR no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame, kandi ni bwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa. Kubw’iyo mpamvu, u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusigire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara.
Tanga igitekerezo