Icyamamare mu mukino w’iteramakofi mu myaka ya za 90, Mike Tyson, yinjiye mu bijyanye no gukina filimi aho agaragara muri filimi Ip Man igice cyayo cya 3 akinana na Donnie Yen ari umukuru w’agatsiko k’abagizi ba nabi.
Nk’uko byatangajwe na The Hollywood Reporter, mbere y’uko iyi filimi ijya ahagaragara, ushora imari muri izi filimi z’uruhererekane, Raymond Wong yari yemeje ko icyamamare mu mukino wa Boxe, Mike Tyson azagaragara mu gice cya 3 cya Ip Man.
Muri iyi filimi hagaragaramo umurwano ukomeye uhuza Tyson na Donnie Yen, abantu baba barwana style zitandukanye kuko umwe ari umuteramakofe undi akaba akina Kung-fu, ariko muri iyi filimi barabihuza bikavamo umurwano ubereye ijisho ku bakunda filimi za action.
The Hollywood Reporter ivuga ukuntu Mike Tyson yisanze agomba gukina muri iyi filimi
Uyu mushinga wo kuba yakina muri iyi filimi kuri Tyson ngo watangiye nyuma y’aho yafunguye konti kuri blog yo mu Bushinwa yitwa Weibo, maze agashyiraho ubutumwa abaza indwanyi ya mbere nziza mu Bushinwa. Izina rya Donnie Yen ngo niryo ryagarutse cyane maze bituma producer Raymond Wong agira igitekerezo cyo kuzahuriza Donnie Yen na Tyson muri Ip Man 3.
Usibye iyi filimi, Mike Tyson yagiye agaragara no mu zindi filimi cyangwa agakinwaho kuva mu 2000.
Dore izo filimi
YEAR | TITLE | ROLE |
2016 | Meet the Blacks | |
2016 | Ip Man 3 | Frank |
2015 | Champs | |
2014 | I Am Ali | |
2013 | Grudge Match | |
2013 | Scary Movie V | |
2011 | The Hangover Part II | Himself |
2009 | The Hangover | |
2009 | Tyson | |
2006 | Rocky Balboa | |
2004 | When Will I Be Loved | |
2000 | Play It To The Bone |
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Tanga igitekerezo