
Inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo zataye muri yombi Umunyarwanda Fulgence Kayishema wari umaze hafi imyaka 30 ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko CNN yabitangaje, Kayishema yafatiwe ahitwa Paarl kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, bigizwemo uruhare na Polisi n’itsinda ry’ubushinjacyaha bw’urwego IRMCT rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yatangaje ko hari icyizere cy’uko ubutabera buzaboneka nyuma y’ifatwa rya Kayishema. Ati: "Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 ashakishwa. Ifatwa rye riratanga icyizere cy’uko azaryozwa ibyaha akurikiranweho."
Brammertz yakomeje agira ati: "Jenoside ni icyaha gikomeye cyane kizwi na mwene muntu. Umuryango mpuzamahanga wakoze ibishoboka kugira ngo abayikoze bakurikiranwe kandi bahanwe. Ifatwa rye ni ikimenyetso gifatika cy’uko uruhare rwe rutazibagirana kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byatwara."
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushinja Kayishema uruhare mu kwica Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange, bayisengeweho tariki ya 16 Mata 1994. IRMCT iremeza ko kuri uyu wa 26 Gicurasi aragezwa mu rukiko rwo muri Cape Town.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?IRMCT-yatahuye-aho-Kayishema-umaze-imyaka-26-yihishe-ari
Tanga igitekerezo