
Nyuma y’iminota mike hatangajwe ibyavuye mu matora byerekana ko Ali Bongo ari we watsinze nubwo bamwe batabyemera, kandi imbuga nkoranyambaga zikaba zari zafunzwe muri iki gihugu, itsinda ry’abasirikare ryatangaje kuri televiziyo kuri uyu wa Gatatu iseswa ry’ibyavuye mu matora n’iseswa ry’inzego za leta zirimo guverinoma, inteko ishinga amategeko, sena na komisiyo y’amatora.
Ku buyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, zatangaje ihirika ry’ubutegetsi ryatangarijwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu Gen. Oligui Nguema ni umwe mu bantu bakomeye mu ngabo za Gabon.
Mondafrique yashyize ahagaragara byinshi ku buzima bw’uyu musirikare mukuru wa Gabon, bivugwa ko afite imbaraga zitari ibanga, kandi uzwi cyane.
Muri Gabon, ngo Gen. Brice Clothaire Oligui Nguema ni umuntu ukomeye, ukomeye cyane. Yari Umugaba mukuru w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’inzego z’ingenzi za leta (Republican Guard). Uyu musirikare yigaragaje nk’urufatiro rukomeye rw’inzego z’umutekano z’ubutegetsi n’ibindi.
Gen. Oligui ni muntu ki?
Ise umubyara nawe yabaye umujenerali mu gisirikare cya Gabon, bituma Brice Clothaire Oligui Nguema na we ahitamo umwuga wa gisirikare hakiri kare cyane yinjira mu ngabo zishinzwe kurinda perezida n’inzego z’ingenzi z’igihugu. Yatorejwe mu ishuri rya Gisirikare rya Meknes muri Maroc kandi akurikira amasomo ya gikomando mu kigo cy’amahugurwa ya gikomando mu ishyamba rya equatoriale muri Gabon.
Brice Clothaire Oligui Nguema yahise amenyekana mu buyobozi bwa gisirikare bw’abasirikare barinda perezida maze aba umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Omar Bongo kandi baragumana kugeza apfuye muri kamena 2009.
Umuhanga mu butasi
Ali Bongo ageze ku butegetsi, Brice Clothaire Oligui Nguema yoherejwe mu bijyanye na diplomasi mu gihe cy’imyaka icumi. Yabaye attaché militaire muri Ambasade ya Gabon muri Maroc hanyuma muri Senegal kandi nk’uko amakuru amwe abivuga, yabibonaga nk’ubuhungiro.
Umwaka umwe nyuma y’uko Perezida Ali Bongo agize ikibazo cyo mu bwonko ubwo yari i Riyadh muri Arabia Saoudite mu Kwakira 2018, Brice Clothaire Oligui Nguema yongeye guhamagarwa muri Gabon aho yasimbuye Col. Frédéric Bongo nk’umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ry’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Direction Générale des Services Spéciaux (DGSS).
Ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda perezida
Nyuma y’amezi atandatu, Brice Clothaire Oligui Nguema yongeye kuzamurwa mu ntera, ariko kuri iyi nshuro agirwa umuyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda perezida asimbuye General Grégoire Kouna. Ku buyobozi bw’uyu mutwe, yayoboye ivugurura kugira ngo urusheho gukora neza mu nshingano z’ibanze zo kurinda ubutegetsi.
Kubwibyo, yakajije uburinzi bwa Ali Bongo, ariko ivugurura rye rikomeye nta gushidikanya ni uguteza imbere ishami ry’ibikorwa bidasanzwe (Section des Interventions Spéciales (S.I.S), umutwe wihariye wahaga raporo Perezida Ali Bongo mu buryo butaziguye, ryavuye ku basirikare 30 bakagera ku barenga 300 (harimo ba mudahusha hafi 100!), yahaye ibikoresho bigezweho ndetse rihimbirwa indirimbo! irimo aho bavugaga bati: "Nzarinda perezida wanjye n’icyubahiro n’ubudahemuka,"
Umunyemari!
Gen. Brice Clothaire Oligui Nguema ariko ni n’"umunyemari". Bivugwa ko afite imitungo myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite agaciro k’asaga miliyoni y’amadolari nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga ushinzwe gutanga amakuru ku byaha na ruswa (OCCRP) bwo mu 2020. Muri 2018, nk’urugero, yaguze cash! inzu mu gace ka Silver Spring, muri Leta ya Maryland ku madolari 447,000!
Igihe amatora ya perezida yari yegereje muri Gabon, Brice Clothaire Oligui Nguema yari afite inshingano zo gushimangira ubutegetsi bwa Ali Bongo kugira ngo ategure kuza k’umuhungu we, nk’uko bivugwa.
Ikigaragara ni uko uyu musirikare mukuru ngo atashyize mu bikorwa inshingano ze, ahubwo agahindukira akitabira ihirika ry’ubutegetsi ryagaragaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Itangazo ry’abahiritse ubutegetsi rivuga ko Perezida Bongo yashyizwe mu nzu irinzwe kandi ari kumwe n’umuryango we.
Tanga igitekerezo