Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuriyobora, batarimo Gacinya Chance Denis na Murangwa Eugène.
Ku wa 24 Kamena ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite nyobozi nshya ya FERWAFA, nyuma y’uko Komite yari iyoboye iri shyirahamwe yeguye muri Mata uyu mwaka.
Mu bari batanze kandidatire zo kuyobora FERWAFA harimo Gacinya Chance Denis wahoze ari Perezida wa Rayon Sports cyo kimwe na Murangwa Eugène wahoze ari umunyezamu w’iyi kipe ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Murangwa yari yatanze Kandidatire yo kuyobora Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu, mu gihe Gacinya yari yatanze kandidatire yo kuba Visi-Perezida wa kabiri wa FERWAFA ushinzwe tekiniki.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena ni bwo Komisiyo ishinzwe amatora iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda yatangaje abakandida bujuje ibisabwa batarimo bariya bagabo bombi; kuko batemerewe kwiyamamaza.
Nka Gacinya umwanya yari yatanzeho kandidatire yari awuhataniye n’uwitwa Mugisha Richard wemerewe kuzahatana mu matora, mu gihe Kanamugire Fidele na Rukundo Eugene na bo bari batanze kandidatire bangiwe.
Murangwa ku rundi ruhande umwanya yiyamamajeho yari awuhataniye n’abarimo Habimana Hamdan cyo kimwe na Ndayiragije Bosco bemejwe nk’abujuje ibisabwa.
Abandi kandidatire zabo zahawe umugisha barimo Munyantwali Alphonse wiyamamaje uw’umwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, cyo kimwe na Habyarimana Marcel Matiku uyoboye FERWAFA by’agateganyo wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere n’imari uwumwe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kamena ari bwo hazatangwa ubujurire muri Komisiyo y’Amatora.
Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 hazasuzumwa ubujurire bwakiriwe, mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora kuri ubwo bujurire.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, ni bwo hazatangazwa urutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Ku wa 15 — 23 Kamena ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.
Tanga igitekerezo