Leta y�u Rwanda mu byerekezo bitandukanye yihaye intego runaka yifuza kugeraho. Izo ntego kugira ngo zigerweho, hagiye hashyirwaho gahunda nziza zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho myiza y�abaturage ndetse n�ubukungu muri rusange ari nako himakazwa imiyoborere myiza.Gusa izi gahunda zagiye zivangirwa na bamwe mu bayobozi bashaka gusahura ibya rubanda nubwo bamwe bitabaguye neza.
Izi gahunda ni nyinshi gusa Bwiza.com yashatse kugaruka kuri zimwe mu zashyizweho zigamije ahanini kuzamura imibereho myiza y�abaturage ndetse n�ubukungu bwabo. Izi gahunda ariko byageze mu nzego z�ibanze, biba ibindi bindi kuko benshi zabakururiye ibibazo� atari uko ari mbi ahubwo ko bazishyize mu bikorwa nabi cyane ko benshi bagaragaje ko ari barusahurira mu nduru, bakazikuramo imbwa yiruka.
Muri izi gahunda tugarukaho harimo iya Vision Umurenge Program (VUP), Girinka n�Ubudehe.
Soma: http://bwiza.com/?kayonza-amafaranga-yiswe-ay-ikiziriko-ntavugwaho-rumwe-muri-gahunda-ya-girinka
http://bwiza.com/?rwamagana-umuyobozi-w-umudugudu-arashinjwa-kudindiza-gahunda-ya-girinka
http://bwiza.com/?Rusizi-Ari-mu-maboko-ya-polisi-azira-kunyereza-amafaranga-ya-Gahunda-ya-Girinka
http://bwiza.com/?karongi-impamvu-inka-zipfa-cyangwa-zikibwa-ziganjemo-izatanzwe-muri-girinka
Hari abayobozi bashatse kubyaza amafaranga gahunda ya Girinka
Iyi gahunda, nta mudugudu n�umwe itarimo mu gihugu. Muri buri mudugudu, bakora urutonde rw�abaturage hashingiwe ku bakennye kurusha abandi, maze buri muryango utahiwe ukajya uhabwa inka. Iyo nka umuryango wahawe ibyaye inyana, uwo muryango ugomba kuyigabira undi muryango utishoboye.
Henshi, byagaragaye ko hazamo amarangamutima mu gutanga inka, aho usanga zihabwa abakire batanze amafaranga. Ahandi henshi, ukahasanga ruswa yiswe ikiziriko, ari yo mafaranga ahabwa abayobozi kugira ngo umuntu ahabwe inka. Iyi yakunze kugarukwaho n�abaturage hirya no hino mu Rwanda.
Hari aho usanga itangwa ry�inka ridakorwa mu mucyo ugasanga abasanzwe bafite ubushobozi bwo kuba bakigurira inka na bo ubwabo bari mu bahawe izo nka.
Iki kibazo cyagaragajwe mu Nama y�Igihugu y�Umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2009 nyuma ariko kiza gukemurwa hifashishijwe gahunda yo kugaruza inka zari zarahawe abatazikwiye. Ibyo byatumye Gahunda ya Girinka igaruza inka 20,123 ( mu nka zose zari zaratanzwe uko ari 20.532) zari zarahawe abatazikwiye maze zongera gutangwa ku miryango ikennye.
Imibare yerekana ko mu ntangiro z�umwaka wa 2019 imiryango 341,065 ikennye imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka igamije kuvana abaturage mu bukene n�imirire mibi.
Izi nka zimaze gutangwa zingana na 97.4 % by�inka ibihumbi 350 Leta yari yiyemeje guha imiryango ikennye mu gihugu hose.
Abayobozi bananiwe kuvana ukwijujuta mu byiciro by�ubudehe
Gahunda y�Ubudehe ni imwe muri gahunda za Leta y�u Rwanda, igamije kurwanya ubukene hashingiwe ku ihame ry�ibikorwa bishingiye ku ruhare rw�umuturage mu bimukorerwa cyangwa se �community participation�.
Ubudehe, nk�uko bwahoze mu mateka y�u Rwanda, ntibushingiye ku nkunga yo hanze, ahubwo abaturage ubwabo barebera hamwe ibibazo bafite, maze bakigira hamwe uburyo bwo kubikemura. Mu gukemura ibibazo bumvikanyeho bose, hakoreshwa ubushobozi bwabo bwite.
Kuri ubu ariko haracyumvikana abaturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro by�ubudehe badakwiriye. Batunga agatoki inzego z�ibanze, ko ari zo zibihindura zirengagije amakuru yatanzwe mu nteko z�abaturage.
Ibi ngo biba bigamije guhisha ko bafite abaturage benshi bakennye. Leta iherutse gutangaza ko ibyiciro by�ubudehe bizasubirwamo kandi ko bitazongera kugenderwaho hatangwa inguzanyo yo kwiga kaminuza.
Ubushakashatsi bw�Urwego rw�imiyoborere, RGB, ku ishusho y�uko abaturage banyurwa na serivise bahabwa n�inzego zitandukanye zibegereye mu mwaka ushize bwerekanye ko 45.7% by�Abanyarwanda batishimiye ibyiciro by�ubudehe bashyizwemo.
Ibi byiciro abaturage bijujutira nyamara ni byo byifashishwa mu igenamigambi ritandukanye ry�igihugu nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sant�) kurihira abanyeshuri muri za Kaminuza, imishinga igamije gukura abantu mu bukene, n�ibindi.
http://bwiza.com/?Kirehe-Umuyobozi-w-umudugudu-aravugwaho-gutorokana-amafaranga-y-Ubudehe-asaga
http://bwiza.com/?muhanga-umuryango-uba-mu-nzu-y-icyumba-kimwe-washyizwe-mu-cyiciro-cya-3-cy-ubudehe
http://bwiza.com/?rusizi-abageze-mu-zabukuru-ntibishimira-ibyiciro-by-039-ubudehe-bashyizwemo
Umwaka wa 2019, wasize iki kibazo kitarakemuka. Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by�iterambere mu nzego z�ibanze (LODA), Gatsinzi Justin, avuga ko ibyiciro bishya by�ubudehe bishobora kuva kuri bine byari bisanzwe, bikaba bitanu.
Hari abayobozi bakizambya gahunda ya VUP
Iyi yahunda ya Leta yakomeje gushyirwamo imbaraga, kugira ngo igere ku ntego zayo, zirimo gukura abaturage batishoboye mu bukene.
Mu mirenge imwe n�imwe, hari aho usanga abaturage bafashwa na VUP batabikwiye, hagashingirwa ku cyenewabo n�ikimenyanye by�abashinzwe gushyira abaturage ku rutonde rw�abagenerwabikorwa b�iyi gahunda. Ahandi hakavugwa abagenerwabikorwa ba baringa, borohereza abayobozi kunyereza amafaranga.
Kiriya kibazo cy�ikimenyane, kimwe n�ibindi birimo ibirarane ku bakoze imirimo rusange, gutinda guhembwa, amakosa mu malisiti y�abakoze imirimo, ihindagurika ry�abakozi n�ibindi biracyumvikana mu baturage mu 2020.
Ubundi inkunga za VUP ziri ugutatu. Inkunga y�ingoboka, ya buri kwezi, ihabwa abakecuru n�abasaza yakomeje gutangwa ; amafaranga ashyirwa mu bikorwa by�imirimo y�amaboko mu guhemba abakozi ; n�amafaranga ajya gufasha abaturage mu mishinga itandukanye. Ibi byiciro byose uko ari bitatu, Leta yakomeje kubishyiramo imbaraga.
Hirya no hino, abaturage bagaragaza ko bishimira iyi gahunda, kuko ibavana mu bukene, imibereho yabo ikaba myiza. Gusa basaba ko ziriya mbogamizi zose zavuzwe haruguru zakurwaho.
http://bwiza.com/?vup-gutinda-kwishyurwa-bituma-abaturage-bicira-isazi-mu-jisho-bagahuhurwa-n-isari
http://bwiza.com/?Abayobozi-14-mu-ntara-y-u-Burasirazuba-barafunzwe-bazira-amafaranga-ya-VUP
http://bwiza.com/?Ngoma-Kuva-VUP-yatangira-abayikoramo-ntibarahembwa-amafaranga-yuzuye
Miliyari zisaga 44 muri VUP !
Mu mwaka wa 2017-2018, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 283,990 bo mu mirenge 416, hakoreshejwe ingengo y�imari ya miliyari 35,4 z�amafaranga y�u Rwanda.
Mu mwaka wa 2018-2019, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 293,314, hakoreshejwe ingengo y�imari ingana na miliyari 45,3 z�amafaranga y�u Rwanda. Kuva gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) yatangira muri 2008, amafaranga y�u Rwanda akabakaba miliyari 290 ni yo amaze gukoreshwa muri gahunda zayo uko ari eshatu.
Ibibazo byavuzwe haruguru muri izi gahunda zigamije kuvana abakene mu buturage zakururiye abayobozi mu nzego z’ibanze kuko bazishyize mu bikorwa nabi. Bwiza.com ntirajwe ishinga no kugarukaho byabaviriyemo gutakaza imyanya yabo y�ubutegetsi no gufungwa gusa ingero zirahari nyinshi zagiye zigarukwaho mu bitangazamakuru.
Byari byitezwe ko izi gahunda zafasha abayobozi gushyira mu bikorwa byabo by’imihigo, bagatandukana na raporo uzuje ugutekinika nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard yigeze kubigarukaho ko hari iziba zirimo itekinika.
Kuzishyira nabi mu bikorwa kw’abayobozi bamwe bishakira indonke, abandi bagaragaza ukutanoza akazi kabo no gukomeza kuzambya ibyo bagatunganyije, bituma intego zateganyijwe zitagerwaho.
Abayobozi barasabwa gukosora ibitagenda neza kugira ngo abaturage bagerweho n’ibyo bateganyirijwe na Leta cyane ko nabo kubikora nabi bibagiraho ingaruka nyinshi. Umuturage akwiriye kuza ku isonga kugira ngo umuyobozi yuzuze inshingano ze. Umuco wo kudahana Leta yarawugarukiye. N’ubwo nta mibare ihari yababa barahanwe, barirukanwe, baratorotse bazira amakosa bakoze muri gahunda zavuzwe haruguru, birazwi ko batareberewe. Ku bakiri mu nshingano, barasabwa kwirinda imigirire nk’iyo ahubwo bagakurikiza amategeko n’amabwiriza, bakanga ingeso mbi yo kumva ko ngo nabo bakama izo baragiye!
http://bwiza.com/?nyamagabe-ikimenyane-amatiku-na-duhishirane-muri-gahunda-ya-girinka
http://bwiza.com/?huye-udatanze-amafaranga-yiswe-ay-039-ikiziriko-ntiyorozwa-muri-gahunda-ya-girinka
http://bwiza.com/?Rusizi-Veterineri-w-039-akarere-afunzwe-ashinjwa-kunyereza-amafaranga-ya
http://bwiza.com/?Nyamagabe-Bane-bafungiye-kunyereza-umutungo-wa-rubanda-muri-gahunda-ya-Girinka
http://bwiza.com/?Ni-iki-leta-iteganyiriza-abanyereje-inka-zagenewe-abatishoboye
Tanga igitekerezo