Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, rishyira ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, umugabo yasanzwe mu muferege yapfuye afite telefoni yaka itoroshi mu ntoki,bikaba bikekwa ko yari yasinze.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Teme mu Murenge wa Gasange w’Akarere ka Gatsibo, aho umugabo witwa Rurarangabo Anastase uri mu kigero cy’imyaka 70, yasanzwe mu muferege uri hafi y’urugo rwe yapfuye.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko Rurarangabo yatashye yagasomye, aho ngo yamanutse aganira kuri telefoni n’umukobwa we utuye mu Murenge wa Muhura ahitwa i Bibare, bikaza kurangira abaturanyi be bamusanze mu muferege yapfuye; bagakeka ko yaba yanyereye akagwamo, dore ko ngo bamusanganye ibyo yari afite byose birimo amafaranga na telefoni bityo bakavuga ko nta wamuteze ngo amwice.
Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasange bwamenye amakuru mu masaha ya saa sita z’ijoro, buhagera buri kumwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO.
Mukeshimana Athanase, Umucungamutungo w’Umurenge wa Gasange uri gukora nk’umusigire kuko Gitifu w’Umurenge ari mu kiruhuko, yemeje aya makuru,
Ati:"Nibyo koko twasanze yamaze kwitaba Imana. Amakuru y’ibanze twamenye ni uko yari yiriwe anywa urwagwa hari n’abo bari basangiye, akaza kuhava akagenda, nyuma abaturage bakamusanga mu muferege uri hafi y’iwe afite telefoni ye mu ntoki, itara ryayo ryaka ariko yamaze gushyiramo umwuka."
Mukeshimana yakomeje avuga ko basanze abo mu muryango we bamukuye mu muferege bamujyanye mu rugo, ubuyobozi bubasaba guhita bamujyana mu Bitaro bya Kiziguro, kugira ngo umurambo we usuzumwe harebwe icyateye urupfu.
Uyu Muyobozi yanaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda kunywa inzoga kugeza ubwo zishobora kuba zabarusha imbaraga bagasinda kandi bakirinda no gutaha ijoro hirindwa impanuka.
Tanga igitekerezo