Mu mudugudu wa Cyintunga mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Gatsibo humvikanye inkuru y’inshamugongo aho umusore witwa Nyamuberwa Gervais uri mu kigero cy’imyaka 28-30 yacunze nyiri Resitora yiba inyama ku isahane arayimira iramuniga birangira apfuye.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane w’iki cyumweru aho uyu musore yagiye muri Resitora y’umugabo witwa Ndahiro maze akabona ibiryo biriho inyama bari baruriye umukiriya, ni uko maze uyu musore yahise acakira iyi nyama ntawuyimuhaye ibyo bita kwiba, maze ajya kuyirira aho batamureba ibyamuviriyemo kumunigagura akaza gutakaza ubuzima nk’uko nyiri Resitora yabibwiye BTN dukesha iyi nkuru.
Ndahiro avugako ubwo yari amaze kwarura ibiryo by’umukiriya yaje gusanga inyama yari iri itakiriho ndetse n’umukiriya wari wasabye ibyo biryo yari ataraza ngo abirye niko gushakisha aho Iyo nyama yagiye maze baza gusanga yanize Gervais mu y’indi nzu yegeranye n’aho yayibye. Ndahiro yemeza ko inyama yamwushe yari iy’inka kandi nini aho ngo yari ihagaze amafaranga 500 y’u Rwanda.
Abaturage bemeza ko Ndahiro akibura inyama y’umukiriya yaje gusohoka atabaza avuga ko yari ari kumwe na Gervais ubwo yaruraga ibyo biryo, ni uko maze batangira guhamagara Gervais ngo bamubaze aho inyama yagiye niko gusanga inyama iri kumunigagura aho yari yihishe ari kuyirya. Abaturage bagerageje kuyimukuramo biranga maze bahamagara moto imujyana kwa muganga ariko birangira ahasize ubuzima.
Aba baturage bemeza ko iyi nyama yamwishe kubera kuyiryana ubusambo kuko atari yanayihawe. Bemeza ko bagenzi babo bakuramo isomo ryo kutiba bakajya barya ibyo bahawe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Murambi, Jean Claude Ndayisenga yemeje aya makuru y’uru rupfu rw’uyu musore ndetse anaboneraho kwihanganisha abagize ibyago byo kubura umusore umuntu wabo wazize inyama.
Tanga igitekerezo