Abacuruzi b’Abagande bakorera ku mupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale basabye umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba kurushaho gukora ubuvugizi bwo kubyutsa ubucuruzi bwambukiranya imipaka .
Ibi biravugwa mu gihe igice cy’abayobozi baturutse muri Kigezi, kiyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija, barimo gutegura ibirori byo kwishimira kongera gufungura umupaka wa Katuna. Ibirori biteganijwe kuri uyu a Gatatu ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi mu Mujyi wa Kabale, aho biteganijwe ko Gen Kainerugaba azaba ari umushyitsi mukuru.
Umupaka w’u Rwanda wa Gatuna, wegeranye na Katuna muri Kabale, wafunzwe imyaka itatu kubera ko guverinoma y’u Rwanda yavugaga Abanyarwanda batagifite umutekano mu gihugu cya Uganda yashinjaga gucumbikira abashaka guhungabanya umutekan warwo.
Umwaka ushize muri Werurwe, umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa ku makamyo atwara imizigo n’imodoka zitwara abagenzi nyuma y’uko Gen Kainerugaba aganiriye na Perezida w’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere ushize nk’uko tubikesha Daily Monitor, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi ba Katuna, Franko Korinako, yavuze ko nubwo umupaka wongeye gufungurwa, Abanyarwanda batemerewe kwambuka berekeza muri Uganda kugura ibikoresho byo mu rugo.
Ati: “Nubwo dushimira ko umupaka wongeye gufungurwa ku mizigo no gutwara abagenzi, nk’abacuruzi ku mupaka wa Katuna turasaba Gen Kainerugaba kurushaho kugira ibiganiro bijyanye no kuvugurura ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo abayobozi b’u Rwanda bashobore kwemerera abaturage babo ku mupaka kwinjira muri Uganda mu bwisanzure kugura ibikoresho byo mu rugo nk’uko byari bisanzwe, ”
Bamwe mu bakozi bo ku mupaka wa Katuna i Kabale kandi bamaganye inzitizi zijyanye no kohereza mu Rwanda ibicuruzwa biva mu gihugu cya Uganda kandi bahamagarira abayobozi kugira icyo bakora.
Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’aba bakozi, Stephen Kiwanuka, yasabye Guverinoma ya Uganda kwegereza abaturage serivisi zo gutunganya inyandiko zisabwa kugira ngo ibicuruzwa byangirika byoherezwe byoroshye.
Ati: “Mbere yo kwemererwa kohereza ibicuruzwa byo mu rugo nk’ibirayi n’ibindi bicuruzwa byangirika mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Katuna / Gatuna, umucuruzi waho asabwa kubona uruhushya rwo kohereza mu mahanga n’icyemezo cy’isesengura giturutse i Kampala, bitoroshye kukibona. Turasaba uburyo bworoshye bwo kohereza ibicuruzwa hanze nkuko bikorwa kuri Malaba na Busia ku bacuruzi bohereza ibicuruzwa byaho muri Kenya... "
Umuvugizi w’inama Njyanama y’Umujyi wa Katuna, Elly Ruhanganyine, yasabye kandi abayobozi ba Uganda kurushaho kugirana imishyikirano n’u Rwanda yo kubyutsa ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwiyongera nta mbogamizi.
Tanga igitekerezo