Amakuru aturuka muri Palesitine aravuga ko kuri uyu wa Mbere ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 16 barimo abagore batanu n’abana bane .
Igitero kimwe cyashenye inzu mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat yubatswe muri Gaza rwagati, gihitana byibuze abantu 10, barimo abagore bane n’abana babiri.
Ibitaro bya Awda byakiriye iyo mibiri, byemeje umubare w’abapfuye bivuga ko abandi bantu 13 bakomeretse nk’uko tubikesha DW.
Ikindi gitero gitandukanye ku nzu yo mu Mujyi wa Gaza cyahitanye abantu batandatu, barimo umugore n’abana babiri, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi.
Hamas ni umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba na Guverinoma y’u Bdage, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Amerika ndetse n’ibihugu bimwe by’Abarabu.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo