
General Brice Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yarahiriye kuyobora kiriya gihugu mu nzibacyuho.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu musirikare wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo yarahiriye imbere y’abacamanza b’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye muri Gabon.
Uriya Jenerali w’inyenyeri ebyiri nyuma yo kurahira yagaragaje ko byari ngombwa ko we na bagenzi be bahirika ubutegetsi bwa Ali Bongo, nyuma y’igihe butsikamira abaturage.
Yifashishije amagambo yigeze kuvugwa na Jerry John Rawlings wahoze ari Perezida wa Ghana yagize ati: "Iyo abaturage bahonyorwa n’abayobozi bafatanyije n’abacamanza, igisirikare ni cyo kibasubiza ukwishyira ukizana kwabo."
Perezida mushya wa Gabon mu byo yijeje abaturage ba kiriya gihugu giherereye muri Afurika yo hagati, harimo "amatora aciye mu mucyo no mu bwisanzure."
Uyu musirikare cyakora ntiyigeze atangaza igihe abanya-Gabon bazongera gutorera umukuru w’igihugu, nyuma yo kugaragaza amatora Ali Bongo yaherukaga gutsinda nk’ayaranzwemo uburiganya.
General Brice Oligui Nguema yanijeje ko agomba kurekura mu gihe cya vuba abo yise ko bafunzwe bazira "umutimanama" wabo.
Tanga igitekerezo