Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, ari muri Repubulika ya Centrafrique aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi.
Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabitangaje.
Nta byinshi RDF yigeze itangaza kuri uru ruzinduko.
Ku munsi wa mbere warwo cyakora Gen James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, zirimo iziri mu butumwa bwa Loni bwo kuhagarura amahoro (MINUSCA) ndetse n’izo u Rwanda zohereje muri kiriya gihugu biciye mu bufatanye rufitanye na cyo.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Niyishobora nepomusceni Kuwa 09/06/23
Twishimiye izompinduka kuko bizafasha igihugu ndetse na baturage
Subiza ⇾Tanga igitekerezo