Kaminuza ya Kigali (UoK), none tariki ya 6 Ukuboza 2019 , mu Intare Conference Arena, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi, mu barangije muri Kaminuza ya Kigali, aho bazwi harimo : Gen. James RUZIBIZA , Mc Philos, Umuhanzi Albert Niyonsaba hamwe umukirigitananga Munyakazi Deo, bombi babonye iziri ku rwego rwa Master’s.
Muri uyu muhango wari inogeye amaze , wayobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza ya kigali Amb. Dr David Macrae , aho yatanze impanuro kubanyeshuri barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza.
Muri aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi na Kaminuza ya Kigali bose hamwe bagra 1886, Undergraduate, postgraduate (post graduate in education na Master’s). Muri aba harimo Brig. Gen. James RUZIBIZA uyobora Engeneering Brigade mu ngabo z’u Rwanda washoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s),umunyamisango ukomeye NSENGEYUKURI Jean Damascene wamamaye ku Izina rya Mc Philos nawe warangije Master’s, umuhanzi Albert NIYONSABA ndetse n’umukirikitananga Deo MUNYAKAZI umaze kwigarurira imitima ya benshi mubakunzi b’inanga gakondo barangije mu cyiciro cya Master’s.
Brig.Gen. James Ruzibiza, gusa kuri iyi foto yari akiri Col.
Brig.Gen. James Ruzibiza uherutse kuzamurwa mu ntera na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul aho yamuhaye ipeti rya Brigadier General avuye kuri Colonel ndetse ahita ahabwa no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade) nawe yahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu gucunga imishinga (Project Management) na kaminuza ya Kigali(UoK).
NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos yamaze kubona Master’s
NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos amaze kubaka izina rikomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe adasobwa mu ikeshamvugo n’ubuvanganzo binyura bose kuri ubu benshi basigaye banamwifashisha mu gusaba no gusabwa umugeni mu misango y’ubukwe ni umugabo wihebeye umuco nyarwanda. Uyu mugabo amaze kuyobora ubukwe bwinshi cyane bwiganjemo ubw’ibyamamare hano mu Rwanda.
Mc Philos yize amashuri yisumbuye mu ishuri ryashinzwe na Mutara III Rudahigwa riri i Nyanza rya College du Christ-Roi de NYANZA aho yize ibinyanyabuzima n’ubutabire ndetse n’ikilatini (Latin Bio-Chimie). Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’imiti ivura abantu (Pharmacy) aho yakuye impamamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza. Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019 yazamutse mu ntera kuko ubu yashoje ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Procurement and supply chain Management.
Umukirikitananga Deo MUNYAKAZI umaze kwigarurira imitima ya benshi
Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto. Yacuranze mu bitaramo bikomeye yishimirwa na benshi. Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone]. Azwi mu zirimo “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’ na “Isoko dusangiye” yumvikanamo inanga ye na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza Scott Woods ubizobereyemo. Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’; mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi. Yasoje ikiciro cya gatutu cya kaminuza muri kaminuza ya Kigali aho yize ibijyanye no gucunga imishinga (Master’s of business administration, Project Management).
Umuhanzi Albert NIYONSABA muyindi Ntambwe
Umuhanzi Albert NIYONSABA ni umwe mubahnzi nawe bafite izina mu Rwanda, dore yaririmbye ibihangano bigakundwa na benshi birimo “Duteraniye’’, “Umpe kwitonda”,’isezerano’, “Tuyobore’’ na “Bigarure’’. Niyonsaba ni umwe mu bahanzi b’abahanga kandi b’inararibonye muri muzika ihimbaza Imana mu Rwanda.
Usibye kuririmba afite n’ubumenyi bwo gucuranga, kwandika indirimbo no kuyobora ibirori (Mc) cyane cyane mu misango y’ubukwe. Mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana izina rya Niyonsaba ryazamuwe cyane n’igihembo yahawe mu 2016, ubwo yatorwaga nk’umuhanzi w’umugabo witwaye neza mu Irushanwa rya Groove Awards Rwanda akaba arangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘procurement and supply chain management’, ubusanzwe ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist).
Kaminuza ya Kigali ni imwe muri kaminuza nimwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2013, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019 ikaba itanze impamyabumenyi ku nshuro ya 5.
AMAFOTO
Ibyishimo byari byose kuri ibi byamamare
Tanga igitekerezo