
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo za Misiri Lt Gen Osama Askar.
Gen Kazura n’itsinda ayoboye bari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi bari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.
Aha mu Misiri bahitabiriye inama ya kabiri ya Komisiyo ishinzwe ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Misiri n’icy’u Rwanda.
Ibiganiro bye na mugenzi we wa Misiri byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, zirimo gusangizanya ubunararibonye ndetse n’imyitozo ihuriweho.
Askar yashimangiye umubano ukomeye usanzwe hagati y’Ingabo za Misiri n’iz’u Rwanda, mu gihe Kazura yashimye ingufu ishyira mu rugamba rwo gushyigikira umutekano n’amahoro muri Afurika.
Inama ya mbere y’iriya Komisiyo yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2021, ubwo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rwasize aganiriye na Gen Kazura.
Icyo gihe bombi bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko imikoranire yakomeza kuba myiza hagati y’u Rwanda na Misiri mu bya gisirikare.
U Rwanda na Misiri bifitanye umubano n’imikoranire mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.
Tanga igitekerezo