• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
    Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
    Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
    U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
    Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
    Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Gen. Laurent Nkunda mu rungabangabo rw'imyaka 10

Zicukumbuye

Gen. Laurent Nkunda mu rungabangabo rw’imyaka 10

Yanditswe na Munyakayanza Samuel
Yanditswe kuwa 11/01/2020 07:44

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Gen. Laurent Nkunda amare imyaka 10 ari mu rungabangabo bitazwi niba afunzwe cyangwa adafunzwe.Nirinze gukoresha ijambo " afunzwe" kuko ntaho nigeze numva umuntu ufungwa imyaka 10 atari muri gereza izwi cyangwa ngo abe aburanishwa n’inkiko ku byaha akurikiranweho.

Nirinze kandi gukoresha ijambo "adafunzwe" kuko udafunzwe yidegembya akagaragara iwe mu rugo, mu nshuti, mu bavandimwe no mu mihango itandukanye nk’ ihuriza abantu hamwe mu ruhame n’iyindi.

Sinaba nibeshye mvuze ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ibye wabifata nko kuba mu rungabangabo kuko mu by’ ukuri ntawapfa kumenya iyo uyu musirikari mukuru wa DR Congo yaba aherereye mu Rwanda n’amaherezo ye nyuma y’aho afatiwe mu Rwanda ku Gisenyi mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira 23 Mutarama 2009.

Muri iryo joro ni bwo amakuru yacicikanye hose ku isi ko uyu mujenerali yafatiwe mu Rwanda aho byavuzwe ko yari yahamagajwe mu nama yari igamije guhosha intambara yari irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo, intambara yari iyobowe n’uyu mujenerali wari umaze kuba ikirangirire kubera kujegeza ubutegetsi bwa Congo.

Ibyo gufatwa byabaye nyuma y’icyari kimeze nka "military coup" yakorewe n’undi mu jenerali Bosco Ntaganda ( ubu ufingiwe i La Haye mu Buholandi), uyu akaba yari icyegera cye cya hafi igihe bombi bari bafatanyije kuyobora umutwe wa politiki n’igisirikari, CNDP.

Bavugaga ko bari bagamije guharanira uburenganzira bwa benewabo bahohoterwaga n’ubutegetsi bwa Congo no gucyura ibihumbi by’impunzi zari zarahungiye mu Rwanda mu gihe cy’ intambara zabanjirije iya CNDP.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mu jenerali ntabwo byatinze, uwamusimbuye Jenerali Bosco Ntaganda aza kugirana imishyikirano n’ubutegetsi bwa Congo, yabyaye amasezerano y’amahoro no guhagarika intambara ku wa 23 werurwe 2009.

Ngarutse kuri Jenerali Nkunda, yaje gukomeza kuba mu Rwanda ndetse umuryango we urega mu nkiko ko yahagaritswe mu buryo butemewe n’amategeko ariko uko icyo kibazo cyacwekereye ntibyumvikana kubera ubukana cyari gifite kuko haregwagamo bamwe mu bayobozi bakomeye b’u Rwanda.

Ntibizwi niba umuryango we waba warabonye ko uta umwanya, ntacyo uzageraho cyangwa hari ukundi kuntu byaba byaragenze ngo uhagarike ikirego.

Gusa ikidashidikanywaho ni uko uyu musirikari mukuru akiri mu Rwanda mu buryo nise ko ari mu rungabangabo kuko nta makuru ye azwi neza nk’aho yaba aherereye n’ibyo abamo. Ikindi kidashidikanywaho ni uko atigeze yoherezwa mu gihugu cye cya Congo ngo aburanishwe ku byaha aregwa n’icyo gihugu cyangwa ngo ahabwe imbabazi.

Mu rwego rw’ubutabera ni ho byakundaga gutangazwa ko kuri iki kibazo hari imbogamizi mu rwego rw’amategeko; ko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Ibi nabyo bigatera urujijo kuko byagaragaye ko Congo yagiye yoherereza u Rwanda abanyabyaha barimo abarurwanya na bamwe mu bakekwaho ibyaha bya jenoside.

Aha hibazwa niba ikibazo cya Gen. Nkunda kitaza mu rwego rumwe nk’urwo tumaze kuvuga. Gusa kuri we hari umwihariko ushobora kuba udashingiye ku mategeko gusa ahubwo no kuri politiki.

Kohereza Nkunda muri Congo nk’igihugu cye urebye ni uburyo bwiza ku ruhande rumwe ariko ni na bubi ku rundi ruhande kuko hari ibyaha aregwa byatuma ahanishwa igihano cy’urupfu kuko muri icyo gihugu icyo gihano kikiri mu mategeko mu gihe u Rwanda rwagikuyeho.

Indi mpamvu ni uko muri rusange Abakongomani batari bake bagiye bagaragaza urwango rukomeye ku baturage bagenzi babo bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda ku buryo bahora babita abanyamahanga no kubamenesha akenshi bakabakura mu byabo.

Gen. Laurent Nkunda/interineti

Kuri ibyo hakiyongeraho n’uko u Rwanda rutahara uwo mu jenerali w’Umukongomani rwateguye rukanarera mu bya gisirikari dore ko rwaregwaga ko ari rwo rwamufashaga mu ntambara yagiye ayobora muri Congo no kuba afite amaraso y’Abanyarwanda. Ibi ariko u Rwanda rwarabihakanye inshuro nyinshi.

Kubera ko ntawapfa kubona uyu mu jenerali ngo amenye uko amerewe n’icyo yifuza nyuma y’ imyaka 10 amaze ibye bidasobanutse, ngo bimenyekane niba yakomeza kwibera umuturage w’ u Rwanda cyangwa niba yasubizwa mu gihugu cye.

Kubera urwo rujijo n’ibyo nigeze kwandikaho na none nibaza nti: "Amaherezo azaba ayahe?" Uko byagenda kose imyaka 10 ni myinshi na we ubwe nkeka ko akeneye ubwisanzure no kwidegembya akaba yakomeza umwuga we w’ igisirikari cyangwa agakora ibindi.

Niba ntari kuvomera mu rutete cyangwa ngo ngosorere mu rucaca, ntekereza ko Gen. Laurent Nkunda aho ari n’uko amerewe byaba atari yo mahitamo ye kuko imyaka 10 ni myinshi kandi ubwayo biramutse ari igihano yaba akirangije cyangwa ari hafi kukirangiza.

Mu gihe hibukwa agiye kumara imyaka 10 ibye bidasobanutse neza, abantu bakaba bakomeza kwibaza aho ikibazo cye kiganisha dore ko kuva Congo yabona Perezida mushya iki kibazo kitumvikanye gikomozwaho.

Uyu mwaka wa 2020 aho yazawugiriramo umugisha akazarekurwa? Byose n’ukubiharira Imana.

Gen. Laurent Nkunda, bakundaga kwita Karumuna yavukiye muri Teritwari ya Rutshuru, ku wa 6 Gashyantare 1967, akaba azwiho cyane kuba intyoza mu kuvuga no gutebya mu mbwirwaruhame ze, avuga neza Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikindandi (ururimi rw’ ubwoko bumwe bw’Abakongomani bwitwa ’Abandandi’ bwiganje muri Rutshuru).

Ni umuvugabutumwa wabitangiye ari umutampera w’abadivantisiti mu myaka ya za 80. Ni umugabo w’urubavu ruto, ukunda gusabana kandi utiremereza, akaba akunda gutega amatwi umugana no kwitegerereza mu madarubindi ye akuramo gusa iyo aryamye.

Nyuma y’ubuyobozi bwe muri CNDP, ibintu byarahindutse nyuma y’amasezerano arangiza intambara, ibintu ariko bitatinze kuko ari bwo havutse umutwe wa M23 wikuye muri ayo masezerano kucyo bise ko Leta ya Congo itubahirije, umutwe waje gutsindwa urugamba maze abarwanyi bamwe bahungira muri Uganda abandi bahungira mu Rwanda.

Izindi Nkuru Bijyanye


Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
 Rwanda: Ubwinshi bw'imanza, gufunga n'ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Izindi wasoma

Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda

Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame

Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?

Munyakayanza Samuel
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

9 Ibitekerezo

HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 12/01/20

AZAGARUKIRE IMANA YIBAGIRWE IMBUNDA AFATE BIBLE AKOMEZE IRYOVUGABUTUMWA ,KUKO IMANA YO NTIHEMUKA KANDI NTAWAYIKOREYE WIKOREYE AMABOKO

Subiza ⇾

karumuna Kuwa 04/12/21

Iyomana yakoreye yamukoresha tugataha iwacu doreko tugeze imahama

Subiza ⇾

Umurungi Alice Kuwa 12/01/20

Ikintera ishavu nuko Nkunda na Ntaganda bafite inkomoko mu Rwanda kandi ko babaye mu ngabo zabohoye Urwanda. Namenye Nkunda I Mudende kandi ntiyiyitaga umuzayirwa! Ntaganda we yiyemererako avuka mu Ruhengeri icyahoze ari komini Kinigi. Aba bombi bahesheje igihugu n’igisirikari byacu isura mbi. Numva bakwiye gushyirwa imbere y’ubucamanza bw’Urwanda bakabibazwa.

Subiza ⇾

Kagemanyi Kuwa 13/01/20

Ubutabera har’abo bubaza kobabohoje urwanda, Cyangwa kuba abanyarwanda?

Subiza ⇾

Kuwa 28/03/20

Barabibazwa nurwanda aribo baboshya

Subiza ⇾

habineza Danny Kuwa 11/08/21

Ariko nakibazo aho yabahose icyangombwa nuko arimuzima ibindi mubireke singombwa ko umusirikare yirirwa muruhame burigihe kd nabwo twamwibagirwa gusa igihe ndumva nacyaha kitababarirwa kubera ubutabera bwiza nokunga abanyekongo

Subiza ⇾

habineza Danny Kuwa 11/08/21

Ariko nakibazo aho yabahose icyangombwa nuko arimuzima ibindi mubireke singombwa ko umusirikare yirirwa muruhame burigihe kd nabwo twamwibagirwa gusa igihe ndumva nacyaha kitababarirwa kubera ubutabera bwiza nokunga abanyekongo

Subiza ⇾

habineza Danny Kuwa 11/08/21

Ariko nakibazo aho yabahose icyangombwa nuko arimuzima ibindi mubireke singombwa ko umusirikare yirirwa muruhame burigihe kd nabwo twamwibagirwa gusa igihe ndumva nacyaha kitababarirwa kubera ubutabera bwiza nokunga abanyekongo

Subiza ⇾

Rubyogo Kuwa 14/01/20

Alice Umurungi ndakumenyesha ko nta musirikari uhana undi keretse iyo atatiye igihango. Abo basirikari rero ntibigize batatira igihango ahubwo bashohoje ubutumwa bw uwabatumye ariwe wagombye kubahana.

Subiza ⇾

xxxx Kuwa 17/01/20

Uretse kwirengagiza ninde Ntungane kuriysi ? Ninde udakora ibyaha? Naho uvuga ngo niyongere afate Bible cg Qor’an ese ukeka ko ufite Bible cg Qor’an Ari intungane ? Muzabaze abahungiye mu biriziya no munsengero igihe cya genocide yakorewe abatutsi. Musome amakuru murebe abirirwa biturikirizaho ibisasu bafite Qor’an ... umuntu aho ava akagera nimubi numugome numwicanyi. Nawe Umurungi uri sekibi nuko wenda igihe cyo kwigaragaza utakibonye.

Subiza ⇾

mugisha francis Kuwa 10/08/21

Aba bose batanzibitekerezo biyitako arabanyekongo bababajwe na congo ko atabanyekongo kurusha nkunda uzwiko arumunyekongo Nkurikije uko ibisekuruzabye byose biruhukiye kubutaka bwa congo abarero nibabandi General Nkunda yabangamiye bifuzaga kwihimurira kuba congoman nabatutsi na Nkunda abarizwamo Nkunda arababangamira doreko bifuzako kurangiriza umugambi wabo wa Genocide kunzira karengane zabanyekongo Nizantagondwa zabahutu binterahamwe nizo zirimo kujugunyayo utugambo kuko zidashaka kumwumva arimuzima kandi Iyakaremye niyikamena Nterahamwe simwe Mana mushatse mwatuza urucira mukaso rugatwara nyoko ndakwibutsako igihugu nabantu Nkunda yarwaniriraga byaribyurwanda abakoroni bataratugabamo ibice kuba rero afite aho ahurira nurwanda sigitangaza numukongomani kwivuko nkumunyarwanda kumaraso Nicyokimwe namwe murabanyarwanda kwivuko mukaba abakamerune kumaraso murumva, mwabana binzokamwe.

Subiza ⇾

Chris Kuwa 02/09/21

Wamvugisha kweli, [email protected]

Subiza ⇾

Kuwa 15/09/21

Arko mupfa ubusape abakemura ibibazo barahari hari ibiba bitari kurugero rwa u

Subiza ⇾

Kuwa 15/09/21

Arko mupfa ubusape abakemura ibibazo barahari hari ibiba bitari kurugero rwa u

Subiza ⇾

kamari Dieudone Kuwa 01/12/21

Nkunda yarwaniye ishema ryacu,tugomba kumurinda

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman

Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
27/09/23 06:31
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
27/09/23 06:30
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
27/09/23 06:00
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
27/09/23 06:00
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
imikino

Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
ubutabera

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
Amakuru

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.