Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uteganyijwe kuri iki cyumweru.
Mu mwanya washize ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Yakiriwe na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Gen Muhoozi yageze i Kigali nyuma ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wahageze akakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma barenga 20 ni bo biteganyijwe ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame uzabera kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo