Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, Mbonigaba Gatera Gilbert, yasabye guhagarika ako kazi kuko hari ibitagenda neza bigatuma adatanga umusaruro mu gihe asanga hari ibindi yakora ukaboneka.
Ibaruwa BWIZA yabonye yandikiwe i Kaniga kuwa 15 Ukuboza 2022, yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, ivuga ko impamvu yayo ari "Gusaba Guhagarika umurimo ku nyungu z’akazi."
Hari aho igira iti" (...Hari ibitaragiye bigenda neza..."
BWIZA yavuganye na we ku murongo wa telefoni, Mbonigaba yemeza ko yanditse asaba guhagarika akazi kandi ko ibyo yasabye yabyemerewe.
Yagize ibyo anenga ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ku buryo ibaruwa ye yagiye ku karubanda, yibaza ababikoze icyo bagambiriye.
Ati " Ninjye wayanditse ariko sinzi uwayishyize ku mbuga nkoranyambaga. Njyewe nayihaye akarere nabo bampa kopi. Ndatunga urutoki ubuyobozi bw’Akarere kuko biriya ni ibanga ry’akazi. Sinzi uwabikoze icyo agamije. Maze guhamagarwa n’abantu benshi bari kuyibona ku mbuga nkoranyambaga zose. Byakabaye biguma mu bunyamabanga bw’akarere."
Akomeza agira ati" Ibaruwa ni umwihariko w’umuntu. Sinzi icyo bagambiriye, niba ari ukumparabika sinzi icyo bashaka. Byantunguye, imwe iraza ifotoye, Indi ari PDF! Ntabwo bikwiriye."
Mbonigaba avuga ko ataribyo kuba ibaruwa y’umuntu yakwirakwizwa ku karubanda ku kubika amakuru bwite y’umuntu. Ati " Ntabwo ari ibintu bimpaye umutekano. Binyuranyije n’amategeko ahubwo umuntu yatanga ikirego. Mutubarize. Nasabaga ubuyobozi ko bwakwisubiraho bukagendera ku mabwiriza agenga imiyoborere ku kubika dosiye z’ababugana.
Uyu mu ibaruwa ye ntiyavuze ibitaragenze neza gusa avuga ko yiteguye gushaka indi mirimo abona yabasha gukora agatanga umusaruro witezwe.
Tanga igitekerezo