Yari imikino yo ku munsi wa Gatandatu ya shampiyona aho Gicumbi fc yatsinze Espoir fc 2-1, Rayon Sports inganya na Etincelles 0-0
Umukino wa Rayonsport na etincelles watangiye ku isaha ya sa kumi n’ebyiri w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona aho umukino wo ku munsi wa Gatanu Rayon Sports yatsinzwe na Sunrise , Etincelles yo yari yatsinze Bugesera FC
Iminota 45’y’igice cya mbere yarangiye ari 0-0. ku munota wa 50’ikipe ya Rayon Sports yaje kubona penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert ariko Rutanga Eric atera umupira hejuru y’izamu.
Rayon Sports ntako itagize ngo ibone igitego nyuma yo gutsindirwa Nyagatare, bikaba byayikubise kumwanya wa 4 nyuma yo kuva kumwanya wa mbere
Abakinnyi 11 Babanjemo ku Mpande Zombi:
Rayon Sports XI:
Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga (C.3), Iragire Saidi 2, Rugwiro Herve 4, Olokwei Commodore 11, Nizeyimana Mirafa 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Omar Sidibé 9, Bizimana Yannick 23 na Mugisha Gilbert 12.
Etincelles FC XI:
Etincelles FC XI: Musoni Théophile (GK,31), Manishimwe Yves 14, Kanamugire Moses 3, Rucogoza Aimable Mambo 2, Hakizimana Abdoul Kalim 21, Tuyisenge Hackim Diemme 8, Gikamba Ismael 24, Uwimana Guilain 6, Niyonsenga Ibrahim 17, Rachid Mutebi 9 na Kikunda Musombwa Patrick Kabuluta 10.
Dore uko imikino ya mbere yo ku munsi wa Gatandatu yagenze:
Heroes FC 1-0 Mukura VC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Rayon Sports 0-0 Etinncelles
Gicumbi na Espoir FC ni umukino utari woroshye ariko birangira Gicumbi ibonye intsinzi.
Abafana ba Rayon Sports
Tanga igitekerezo