Inyeshyamba ibarizwa mu ba Wazalendo yashinjwaga kwica umunyeshuri witwa Christian Bahire wo kuri Institut de Mugara, yakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Nzeri n’urukiko rwa gisirikare i Goma.
Uyu ni uwitwa David Biyohike, ubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kivu Morning Post.
Icyemezo cyatangarijwe ahaberaga urubanza muri Munigi, muri Sheferi ya Bukumu, ho muri Teritwari ya Nyiragongo, aho Biyohike David, yakatiwe igihano cy’urupfu kubera ubwicanyi, kugerageza kwica abantu kabiri.
Iki gihano cyiyongeraho imyaka 10 y’imirimo y’agahato kubera gupfusha ubusa amasasu agenewe intambara.
Si ibyo gusa kuko uurukiko rwanaciye Biyohike David ihazabu ya miliyoni zisaga 67 z’Amanyarwanda (US$50.000) agomba kwishyurwa mu mafaranga ya Congo nk’impozamarira ku muryango wa nyakwigendera kubera akababaro yawuteye no kwishyura amafaranga yo gushyingura.
Urubanza rwaje nyuma y’umwuka mubi wazamutse nyuma y’iyicwa ry’uyu munyeshuri wiciwe muri iyi Teritwari ya Nyiragongo arashwe. Muri icyo gikorwa kandi abanda banyeshuri babiri barakomerekejwe n’amasasu.
Tanga igitekerezo