Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryafashe icyemezo cyo kuvana mu nshingano ba komiseri baryo bose.
Ni icyemezo iri shyaka ryafashe ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri. Cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi Nshingwabikorwa yari iyobowe na Perezida w’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza.
Itangazo rigenewe abanyamuryango ba Green Party BWIZA yabonye rivuga ko "umwanya w’umunyamabanga uhoraho mu biro by’ishyaka ubaye ukuweho".
Iri tangazo kandi rivuga ko "Komite Nyobozi Nshingwabikorwa ari na rwo rwego rushyiraho abakomiseri yemeje ko abakomiseri bose b’ishyaka bakuwe mu nshingano zabo".
Abakomiseri 12, barimo ushinzwe ubukungu, ushinzwe Demokarasi n’Imiyoborere myiza, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga; ushinzwe Ibidukikije; ushinzwe Uburinganire n’Urubyiruko; ndetse n’ushinzwe abatishoboye.
Barimo kandi ushinzwe Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu; ushinzwe Imiryango itegamiye kuri Leta; ushinzwe Ubukangarumbaga n’Amatora, ushinzwe Igenamigambi Ubushakashatsi n’Iterambere, ushinzwe Politiki n’Umuco ndetse n’ushinzwe Itangazamakuru.
Dr Frank Habineza yasobanuriye BWIZA ko kuvana mu nshingano bariya ba Komiseri bishingiye ku kuba manda zabo zararangiye.
Yagize ati: "Abakomiseri manda zabo zari zararangiye, zagombaga kongerwa mu mwaka ushize nyuma ya congress (Inteko Rusange) ariko twahugiye mu by’amatora. Ubwo ni ’exercise’ isanzwe, hazashyirwaho abandi mu minsi ya vuba, kandi n’abari basanzweho bashobora kongera kugirirwa icyizere na bo bakagarukamo".
Ku bijyanye n’umwanya w’umunyamabanga uhoraho mu ishyaka wakuweho, Dr Frank Habineza avuga ko byakozwe nk’impinduka z’imbere mu ishyaka.
Tanga igitekerezo