Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenya umutwe wa FDLR atari byo byonyine byatuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwayo, ko ahubwo hari ibindi isabwa gukora kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.
Alain Muku yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na BWIZA TV.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike i Luanda muri Angola habereye inama ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yasize kera kabaye u Rwanda na RDC byemeje gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari imaze igihe yarateguwe n’abakuriye ubutasi bw’ibihugu byombi na Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo bifitanye.
Mu busanzwe iyi gahunda yakabaye yari yaremerejwe mu nama ya kane ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye ku wa 14 Nzeri 2024, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner aza kuyitera utwatsi nyuma yo kubitegekwa kuri telefoni na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Alain Mukuralinda yasobanuye ko FDLR idakwiriye gusenywa gusa kubera ko igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko ahubwo hari n’indi mpamvu iruta iyo ituma uyu mutwe ukwiye kurandurwa burundu.
Ati: "Umutwe wa FDLR twavuga ko by’umwihariko urebana n’ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, ariko abantu birengagiza ko hari ikindi kibazo kinaruta icyo kiri muri Congo kirebana n’abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa bavuga Ikinyarwanda. Mvuze abanye-Congo bimwe uburenganzira bwabo."
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yanenze mugenzi we wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka gutangaza ko u Rwanda rwitwaza kuba rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo, nyamara izirenga 100,000 rucumbikiye ari nke ugereranyije n’iziri mu bihugu bya Kenya na Uganda.
Ni impunzi zahunze nyuma y’itotezwa n’ubwicanyi zakorerwaga bigizwemo na FDLR ishinjwa kubiba imvugo zihembera urwango muri RDC.
Ku bwa Alain Mukuralinda, gusenya FDLR ntibyakemura burundu ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC kuko hari ibindi Leta y’iki gihugu na yo isabwa gukora kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.
Yagize ati: "FDLR iramutse isenywe uko byagenda kose igahagarara, byaba bikemuye kimwe mu bibazo bihari ariko ntabwo byaba bikemuye ibibazo byose. Bivuze ko Congo igombya byanga bikunze ikibazo kireba yo n’abanye-Congo bene wabo. N’ubwo bavuga Ikinyarwanda ariko ni abanye-Congo. Bafite ibyo bababaza, bafite ibyo basaba kandi babifitiye uburenganzira."
Ikindi kibazo Alain Muku yagaragaje nk’igikwiye gukemurwa kugira ngo amahoro ahinde mu burasirazuba bwa RDC ni icy’amagana y’imitwe yitwaje intwaro irimo n’iyo mu mahanga ikorera muri kiriya gice ikwiye kurandurwa burundu.
Ikiganiro cyose Alain Mukuralinda yagiranye na BWIZA TV
Tanga igitekerezo