
Mu gihe gishize, hashyizweho Komini nshya ya Minembwe. Iyi komini iza yiyongera ku zindi zigize Kivu y�Amajyepfo. Minembwe ni agace kakunze kurangwa n�ubushyamirane hagati y’amoko atuye muri ako gace harimo: Abanyamulenge, Abafulero, Ababembe n�Abanyindu.
Aya makimbirane yateje ubuhunzi ku batari bake, imitungo irangirika, ibikorwa by�amajyambere birahadindirira gusa ikibazo gikomeye ni ubuzima bw�abaturage ba buri bwoko na n�ubu batazwi umubare bwagiye buhatikirira. Abanyamulenge bakunze kumvikana mu bitangazamakuru ko bavuga ko bakorerwa ubwicanyi n’irindi hohoterwa ndetse Leta ya Kinshasa ikarebera. Ni ingingo yatumye nabo bivugwa ko bagiye bashinga imitwe ishinzwe kwivuna umwanzi.
Kuri iyi ngingo, mu mwaka wa 2019, Abanyamulenge batangazaga ko batewe n�ubundi bwoko bufatanyije n�inyeshyamba ngo � Ziterwa inkunga n�igihugu gituranyi cya Congo.� Impirimbanyi z�uburenganzira bwa muntu ntizahwemye kuvuga ko ibyo bakorerwaga bisa na jenoside gusa Leta ya Kinshasa ntiyigeze ihaguruka ngo irwane n�abo bari bibasiye abaturage yemera ko ari abayo ndetse ubu ikaba yarabageneye komini bagomba kubarizwamo ariyo ya Minembwe.
Kujijisha Abanyamulenge?
Iyo umuntu yitegereje neza uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iyobowe na Felix Tshisekedi yagiye yitwara mu makimbirane yo mu Minembwe, ubona ko Abanyamulenge badashobora kugira byinshi bungukira mu guhabwa komini nshya ya Minembwe.
Birumvikana ko mu bitabo by�ubutegetsi bo bazandika ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage kandi ni nako biri ndetse n�abaturage bazajya babona hafi serivisi z�ubuyobozi gusa biragoye kwemeza ko ubushyamirane buzahagarara kubera ko hashyizweho komini.
Urugero rufatika ni uburyo intumwa za rubanda aho gushyigikira uyu mugambi washyizwe mu bikorwa na Minisitiri w�Ubutegetsi bw�igihugu, Lwabanji Lwasingabo kw�ishirwaho rya Komine nshya ya Minembwe na Burugumesitiri wayo, Dani Mukiza, zibirwanya ndetse zikaba zitumva n�icyo bigamije.
Alimasi Malumbi Mathieu, umwe mu badepite bahagarariye Intara ya Kivu y�Amajyepfo avuga ko ahubwo Minisitiri Lwasingabo agomba gutanga ibisobanuro ku mpamvu y�ishyirwaho ry�iyi komini. Ku rundi ruhande, Malumbi arishingikiriza ijambo rya Perezida Felix Tshisekedi wari wasabye ko iki cyemezo cyasubirwamo ubwo yakimenyeshwaga.
Ni mu gihe Guverineri w�Intara ya Kivu y�Amajyepfo, Th�o Ngwabije , yavuze ko guhindura agace ka Minembwe kakagirwa Komine bizafasha ubuyobozi kugarura amahoro n�umutekano uterwa n�ubushyanirane bushingiye ku moko hagati y�Abanyamulenge n�andi moko abarizwa muri ako gace.
Ngwabije ati � Guhera uyu munsi ndakeka ko tubonye ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by�umutekano, umaze igihe utifashe neza mu misozi miremire ya Minembwe, ntabwo dushaka ihangana rishingiye ku moko, turashaka kugarura ubwiyunge n�amahoro muri aka gace,ndetse amoko yose y�Abafulero, Ababembe, Abanyindu n�Abanyamulenge bakabana mu bwumvikane.�
Kuba abadepite na perezida ubwe batumva kimwe na Guverineri Ngwabije akamaro ko gushyiraho Komini ya Minembwe, biha ubutumwa Abanyamulenge ko batagomba kwirara ngo noneho byakemutse. Birasaba kutirara kuko Leta yakomeje kugira intege nke mu kurinda umutekano wabo n�byabo mu gihe gishize.
Kinshasa irashakira umuti ahatari ikibazo
Leta ya Tshisekedi yiyumvisha ko amoko atuye mu Minembwe yabana neza ari uko hashyizweho Komini nshya (n�ubwo nabyo batabyemera neza), nyamara ikibazo atari aho kiri. Ese abanyamulenge bahora bahanganye n�ubundi bwoko kubera ko ubuyobozi bwabaye kure ngo bujye hagati y�abashyamiranye? Ese abahohoterwa baba babuze aho baregera bityo umuco wo kudahana urasugira ugasagamba?
Abanyamulenge bakunze kwibasirwa kuko bafite inkomoko yo kwitwa Abakongomani, ubundi bwoko butemera. Ni mu gihe ku butegetsi bwa Mobutu mu 1971, ku bijyanye n�uwakwitwa Umukongomani, ribisobanura neza ko Abanyarwanda bahungiye muri Congo kuva mu 1959 kugeza mu 1963 bahabwa ubwenegihugu bwa Congo.
Ibi nanone umuntu arebye yasanga kuba ibijyanye n�ubwenegihugu bwa Congo mu 1981 nabyo hari abatabyumva neza. Ikindi kandi ni uko Abafulero kuva mu myaka y� 1985, bavuga ko ubutabwa bw� i Mulenge ari ubwabo. Ibi rero abo mu y’andi moko ntibahwemye kubikerensa, bityo bakumva ko bahutaza Abanyamulenge nabo batahwemye kwirwanaho igihe cyose bagabweho ibitero bibica, bibasahura n�ndi mabi menshi.
Hakorwa iki?
Umudepite uhagaririye Intara ya Kivu y�Amajyepfo, Juvenal Munubo yagize ati "
Mbona kugira Minembwe Komine atar iwo muti wo gukemura ikibazo cy�umutekano uhabarizwa , Leta yagakwiye kongera umubare w�abasirikare no kubongerera ubushobozi kugirango babashe guhosha intambara zishingiye ku moko muri kano gace ka Minembwe, no gushiraho ibiganiro bigamije kunga Abanyamulenge, Abafuliro, Abanyindu n�Ababembe.
Birumvikana ko gushyiraho Komini nshya ya Minembwe hari icyo byafasha mu kugarura ituze mu gihe ubuyobozi bwakora akazi kabwo neza. Hakenewe ko buri mutegetsi yiyumvisha akamaro kabyo, bakabyumva kimwe.
Ikindi kandi ni ukugana inzira y�ibiganiro ku mpande zose zirebwa n�iki kibazo hagamijwe kurandura umuzi wacyo, bitari ibya nyirarureshwa. Kuri iyi ngingo, buri ndwara ikwiriye kuvurwa n�umuti wayo. Abemeye ibiganiro bakabijyamo, abumva ko bazumvikanisha ibyo basaba bakoresheje urwamo rw�imbunda, bagahatwa ikibatsi cy�umuriro. Biragoye kuvuga ko abaturage babana neza bamwe bafite intwaro, bumva ko ubwo bafite ibisubizo mu ntoki.
Ikindi ni uguhangana n�umuco wo kudahana (impunity) no kubahiriza amategeko kuko ntawe uri hejuru yayo nk�uko muri za mpapuro z�itegeko nshinga henshi mu bihugu byo muri Afurika zidahwema kubivuga. Gushyiraho Komini nshya ya Minembwe ariko ntihabwe imbaraga zihariye zikenewe mu gukemura ibibazo biri muri ako gace kwaba ari ukujijisha Abanyamulenge badahwema gutabaza ko bahohoterwa nabo bakirwanaho cyangwa bikaba gushaka igisubizo kidasubiza ikibazo gihari.
Tanga igitekerezo