Kuri iki Cyumweru gishize, inama y’inzibacyuho ya Haiti yashyizweho kugira ngo igarure gahunda ya demokarasi, yashyize umukono ku iteka ryo kwirukana Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Garry Conille. Byitezwe ko agomba gusimburwa n’umucuruzi Alix Didier Fils-Aime, wahoze atekerezwaho kuri uwo mwanya.
Iri teka byari biteganijwe ko riza gutangazwa kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, ariko bikaba byageze mu itangazamakuru mbere, rigamije gukuraho Conille wari umaze amezi atandatu ku butegetsi nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Iki cyemezo nicyo giheruka kigaragaza gukomeza guhungabana muri politiki y’iki gihugu cyakunze kubamo ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa rikabije. Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Garry Conille, yasabye iyi nama y’inzibacyuho kwisubiraho.
Tanga igitekerezo