Muri iyi minsi, inkundura y’ifungwa ry’insengero n’amadini kubera kutuzuza ibisabwa ikomeje kuvugisha abantu; bamwe bemeza ko hakenewe gukorwa ubugenzuzi bwihariye ku byinjijwe n’iyo byerekeje uhereye igihe urusengero rwaba rwarubakiwe.
Iri suzuma riramutse rikozwe neza rishobora no gucukumbura byinshi byerekeranye n’ingano y’amaturo yinjijwe na zimwe mu nsengero, nyamara abayatanze bagakomeza kuyoberwa impamvu badatera imbere. Bamenya ibyo yakoreshejwe, bikanafasha leta kumenya niba hatarabayemo kwikubira ibyagateje imbere abaturage. Abahamwa n’ubuhemu mu igenzura kandi bakwiye no kubiryozwa.
Birumvikana ko ari ibitekerezo bya bamwe babonye ko byagira icyo bihindura mu mibereho y’abayoboke b’amadini atandukanye. Hari abasobanura ko bajujubijwe n’abiyita abakozi b’Imana bakoresha amayeri babashuka bakabatwara utwabo.
Urwego rw’igihugu rufite mu nshingano kugenzura ibikorwa by’amadini n’imiryango y’imyemerere yose, rukwiye gusuzuma ingano y’imitungo imaze kwinjizwa n’insengero mu buryo bwose, bakareba aho byanditse maze bakemeza niba bihura neza.
Hari aho ushobora gusanga bimwe mu byinjiraga byaragiye birigiswa mu buryo bw’amayobera. Ibi bishobora kuba biri mu bidindiza iterambere ry’umuturage wayobotse itorero runaka.
Ikindi gikwiye kurebwaho cyane ni bumwe mu bwoko bw’ubucuruzi bukorerwa muri zimwe mu nsengero za gikirisitu. Aho usanga ibintu bigurishwa amafaranga y’umurengera bigakorwa mu gisa nk’ipiganwa hagati mu bayoboke.
Biherutse gutangazwa n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ko ari ngombwa ko insengero zasoreshwa mu gihe hari abazitwaza bagateka umutwe bakambura abantu umutungo.
Perezida Paul Kagame yemeza ko hajyaho uyu musoro hanyuma umuntu agasorera ibyo yinjije, ndetse bigafasha no mu guca akajagari.
Mu kumenya ibyinjijwe byose n’aho byagiye; hamenyekana niba itorero rifite ibikorwa by’iterambere nk’amashuri, isoko cyangwa se umuhanda n’ibindi ryaba ryarubatse mu guteza imbere aho riherereye n’abarisengeramo. Ni ngombwa no kugenzura niba itorero ryaragize uruhare mu guhindura imibereho y’abarigana.
Iri genzura ryakwerekana ukuri kwihishe inyuma ya zimwe mu nsengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa nyamara zimaze imyaka irenga ibinyacumi buri cyumweru hakirwa amaturo y’ubwoko bwose.
Hari bamwe mu basengera muri zimwe mu nsengero zafunzwe bavuga ko habayeho uburangare bw’abayoboye amatorero yabo. Ahanini bitewe no kuba hari ubwo bajyaga bakwa amafaranga y’inyubako ntibamenye icyo yakoze.
Kuva byamenyekana ko hari amwe mu madini ashingwa intego nyamukuru ari ukwirira amaturo, abayoboke bamwe na bamwe bagiye bakuramo akabo karenge. Ibi na byo biri mu bikwiye kugenzurwa byimbitse bakareba ibyiswe ubutubuzi bikomeje guhwihwiswamo.
Tanga igitekerezo