Filimi y’uruhererekane irimo ibikorwa (actions) bibereye ijisho izwi nka Fast & Furious igice cyayo cya 7 cyatunguye abantu benshi ubwo iyi filimi yazaga muri filimi z’ibihe byose ubwo yasohokaga mu mwaka ushize, ariko kuri ubu bikaba byamaze kwemezwa ko igice cyayo cya 8 kiri mu nzira ndetse hakazakinwa n’icya 9 n’icya 10.
Iyi filimi iba ikinwa n’abakinnyi bayobowe na Dominic Toretto ubusanzwe amazina ye nyakuri akaba ari Vin Diesel bivugwa ko yakuze akunda amasiganwa y’amamodoka yo ku mihanda.
Igice cya 8 cya Fast & Furious biteganyijwe ko cyizashyirwa ahagaragara bwambere kuwa 14 Mata 2017, ariko abakunzi b’iyi filimi bakomeje gushakisha amakuru mashya kuri iyi filimi aho abenshi bibaza umuntu uzasimbura Paul Walker wakunzwe cyane mu bice byabanje by’iyi filimi akaba aherutse kwitaba Imana.
Ku rukuta rwe rwa facebook, Vin Diesel yabwiye abafana be ko igice cya 8 cya Fast & Furious cyitezweho kuzakina ku nkuru nshya zizarangizwa n’igice cya 10 cyayo.
[caption id="attachment_23237" align="alignnone" width="566"] Dwayne Johnson na Vin Diesel bagaragara muri iyi filimi [/caption]
Iyi filimi biteganyijwe ko izayoborwa (Directed by)na F. Gary Gray, ikazagaragaramo abakinnyi nka Vin Diesel ukina witwa Dominic Toretto, Jason Statham ukina yitwa Deckard Shaw, Dwayne Johnson ukina yitwa Hobbs, Michelle Rodriguez ukina yitwa Lettie ‘Ortiz’ Toretto, Tyrese Gibson ukina yitwa Roman Pearce, tutibagiwe umuraperi Ludacris ukina yitwa Tej Parker. Iyi filimi ikaba izakorerwa muri studio ya Universal nk’uko bisanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo