Abanyarwanda bane, umunya-Kenya umwe n’Umurundikazi nibo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi ya Oxygen yo muri Kenya yagonganye n’iya Volcano yo mu Rwanda, muri Uganda.
Abaguye muri iyi mpanuka ni: Murara Alphonse Umushoferi wa Volcano, Omido David Umushoferi wa Oxygen, Ishingiro Mustafa Umukozi wa Oxygen, Gakulu Claude umukozi wa Volcano, Hakizimana Etienne umugenzi wari muri Volcano n’umurundikazi utaramenyekana imyirondoro wari muri Oxygen.
Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi 40 nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje.
Bisi ya Volcano Express yavaga i Kampala yerekeza mu Rwanda mugihe iya Oxygen yavaga i Kabale muri Uganda yerekeza i Kampala.
Byinshi kuri iyi mpanuka, wasoma: https://bwiza.com/?Bisi-ya-Volcano-yakoreye-impanuka-ikomeye-muri-Uganda
Tanga igitekerezo