
Amateke cyangwa se (Cocoyam),hari benshi babifata nk’ibiribwa by’abantu batifashije,nyamara umenye akamaro kayo mu mubiri,nawe wayakunda kandi akakugirira akamaro,ntabwo ari ibiribwa bihenze kuko ushobora kuyasanga ahantu henshi hatandukanye mu buryo bworoshye.
Amateke afite inkomoko muri Asia y’amajyepfo,akaba ashobora kuribwa atetse nkuko wateka ibijumba,ndetse n’amababi yayo aribwa nk’imboga,gusa nanone ashobora gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye.
Amateke akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi,nka Vitamini A,B,C na E zituma umubiri wacu ukora neza.
1.Nubwo abantu benshi batekereza ko ari ibiryo by’abahinzi, amateke buriya akize cyane kuri vitamini zo mu bwoko bwa B,zifasha umubiri guhindura ibyo wariye bikavamo imbaraga,kandi akize ku byo bita carbohydrates,bitanga imbaraga ku mubiri.
2.Amateke afasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza Amateke agiramo ibyo bita fiber cyangwa Fibres,ibi rero bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza bikarinda impatwe (Constipation).
3. Azamura ubudahangarwa bw’umubiri kuko yifitemo Vitamini C iboneka mu mateke niyo ituma azamura ubudahangarwa bw’umubiri bityo iyo urya amateke ntabwo ukunda kwibasirwa na za mikorobi cyane (Infection).
4. Afasha gukora neza kw’amaso bitewe n’uko abonekamo Vitamini A dusanga muri iki gihingwa niyo ifasha gukora neza kw’amaso bigatuma amaso yawe akora neza.
5. Afasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso kuko agira Potasiyumu (Potassium),iyi rero ni ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso kuko ituma imitsi y’amaraso yirekura bityo amaraso agatembera neza,umuvuduko ukajya hasi.
6. Ese wari uzi ko mu mateke dusangamo na ya myunyungugu yitwa Kalisiyumu ituma amagufa akomera ? Nibyo koko Kalisiyumu iboneka mu mateke ituma amagufa akomera bikarinda indwara yo koroha kw’amagufa.
Amateke ni byiza ko buri wese yayarya adatekereza ko ari amafunguro y’abantu batifashije.
Tanga igitekerezo