Umukinnyi Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho nyuma y’uko ikipe akinira ya Al-Nassr iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Soudi Arabia nyuma yo kunganya n’ikipe ya Ettifaq 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama ubwo Ronaldo yasinyishwaga, yasanze iyi kipe iri kumwanya wa mbere ariko igikomeje kuvugwa n’uko ngo shampiyona isa ni yageze ku musozo nta gikombe itwaye.
Ibi rero bikomeje kugarukwaho , bamwe bavuga ko yaba yahombeye Al-Nassr kuko ngo yaguzwe ikigamijwe ari ugufasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma iyoboye urutonde ikanatwara igikombe.
Ni mu gihe mu minsi ishize umufana yashyize ifoto y’uyu mukinnyi kuri instagram ashyiraho amagambo avuga ko agomba gusubira mu bwongereza mu ikipe ya New Castle cyangwa akerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich.Byaje kugaragara ko ayo bagambo yakunzwe n’abantu 800(Likes) bisobanuye ko bari bashyigikiye uwo mufana.
Al-Nassr yaherukaga igikombe mu myaka 14 ishize, mu gihe Al-Ittihad byaryanaga isataburenge isoje urutonde rwa Shampiyona iri ku mwanya wa mbere.Igishingirwaho ko iyi kipe ya Ronaldo itazatwara igikombe n’uko irushwa n’iki ya mbere amanota atanu mu gihe isigaje umukino umwe gusa itarakina, bityo bikaba ariyo ntandaro kuvuga ko uyu mugabo yaba yarahombeye Al-Nassr
Tanga igitekerezo